Abiga amashuri makuru na kaminuza barahabwa buruse kuri uyu wa 23 mutarama 2020

Claudine Matata, Umuyobozi muri BRD ukuriye ishami ry’Uburezi

Abayobozi ba Kaminuza y’u Rwanda, aba BRD hamwe n’Inama Nkuru ishinzwe amashuri Makuru (HEC), babwiye itangazamakuru kuri uyu wa kabiri, ko ikibazo  cyo gutinda kw’amafaranga ahabwa bamwe mu abanyeshuri biga mu amashuri makuru na kaminuza cyatewe na bamwe mu batinda kuza kwiyandikisha, abatanga amakuru ya konti zabo atuzuye cyangwa atari yo, ndetse n’abataragirana amasezerano na BRD.

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe iterambere, Dr. Charles Muligande, avuga ko kubona amakuru y’abanyeshuri bose byorohereza BRD kwihutisha buruse, gusa ngo bisaba kunyura ku bahagarariye abanyeshuri, na byo ngo bigatinda bitewe n’uko hari ababa basibye.

Dr. Muligande yagize ati “Hagati yo gukusanya ayo mazina ava mu cyumba cy’ishuri, agahurira ku ishami rya kaminuza, akaza hano ku cyicaro gikuru tukayashyira hamwe tukayohereza, hari abo BRD iba imaze kwishyura hagati aho, biterwa n’uko dosiye yamaze gusobanuka, ibi ni byo bibyara ibibazo mukunze kumva”.

Umuyobozi muri BRD ukuriye ishami ry’Uburezi, Claudine Matata, asobanura ko ikoranabuhanga rya Excel ryabanje gukoreshwa, na ryo riri mu byatumye batinda kwishyura abasanzwe badafite ibibazo.

Matata avuga ko bagiye kuba batanze buruse y’andi mezi atatu guhera ku itariki 23 z’uku kwezi kwa Mutarama 2020, nyuma yaho mu kwezi kwa kane k’uyu mwaka akaba ari bwo bazatangira gutanga buruse ya buri kwezi.

Avuga ko icyo gihe ari bwo bazaba bamaze gukemura ibibazo by’abanyeshuri 458 bagaragazwa ko batatanze amakuru yuzuye cyangwa batasinyanye amasezerano na BRD.

Ati “Nyuma y’icyo gihe umuntu uzaba ataragirana amasezerano na BRD, nta mafaranga azabona”.

Iyi banki ivuga ko ifite urutonde rw’abanyeshuri ba Kaminuza n’amashuri makuru yigisha ubumenyingiro barenga ibihumbi 28 iha inguzanyo ya buruse, muri bo 98% bakaba bamaze kugaragaza amakuru yuzuye ndetse banashyize umukono ku masezerano y’uko bazishyura.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here