Kaminuza ya UTAB yabonye umuyobozi mushya

Nyiricyubahiro Musenyeri Nzakamwita Servilien, Umushumba wa Diyoseze ya Byumba, akaba anahagarariye Umuryango ‘University of Technology and Arts of Byumba’ (UTAB), yashyizeDr.Ndahayo Fidel ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya UTAB.

Itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi w’agateganyo wa UTAB, Dr.Niyonzima Eliezer, riravuga ko Musenyeri Nzakamwita yagize Dr. Ndahayo umuyobozi wa UTAB, “Ashingiye ku Mategeko Shingiro y’Umuryango ‘University of Technology and Arts of Byumba’ (UTAB); ashingiye kandi ku Itegeko No 01/2017, ryo kuwa 31/01/2017, Rigena Imiterere, Imitunganyirize n’Imikorere by’Amashuri Makuru”.

Iri shuri rikuru ribonye umuyobozi mushya, nyuma y’uko ryakunze kumvikanamo ibibazo bitandukanye  bishingiye ku miyoborere.

Biseruka jean d’amour

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here