Gasabo: Gisozi, abanyeshuri bashishikarijwe isuku

 

Umuryango International Youth Fellowship (IYF) washishikarije abanyeshuri biga mu Ishuri rya Gisozi riherereye mu Karere ka Gasabo kwirinda no gukumira icyorezo cya Coronavirus n’izindi ndwara ziterwa n’umwanda.

Umuhuzabikorwa wa International Youth Fellowship mu Rwanda, Nyiribakwe Blaise, yavuze ko iyi gahunda yo kwimakaza isuku irimo gukorwa mu gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus kiri mu biterwa n’isuku nke.

Coronavirus yandurira mu mwuka wahumetswe n’uwakoroye ayanduye, iyo umuntu akoze ku wayanduye cyangwa akoze ku kintu cyangwa ahantu hari iyo virusi noneho agakora ku munwa, ku izuru cyangwa ku maso mbere yo gukaraba intoki ndetse rimwe na rimwe ishobora kwandurira mu mwanda wo mu musarani.

Nyiribakwe yavuze ko nubwo iki cyorezo kitaragera mu Rwanda ari kimwe mu biterwa n’umwanda abo banyeshuri bakwiye kwimakaza isuku mu gukumira indwara ziterwa nawe nacyo kirimo.

Ati “Muzi icyorezo cyateye mu Bushinwa? Icyorezo cya Coronavirus kirimo kiraca ibintu. Nubwo kitaragera mu Rwanda ariko hari impungenge z’uko gishobora kuhagera nk’uko cyageze n’ahandi hose. Twizeye neza ko mu gihe abanyeshuri basobanukiwe isuku by’imwihariko iyo mu ntoki bibagirira umumaro wo gutuma biga bafite ubuzima bwiza.”

Umuyobozi wungirije wa GS Gisozi ushinzwe Imyitwarire, Tuyishimire Assoumpta, yavuze ko ibi bikoresho bahawe bizafasha abanyeshuri n’abarezi kwimakaza isuku mu kigo no mu miryango batuyemo.

Ati “Bizabarinda indwara nyinshi. Ibi bigega nabyo twabyishimiye kuko twari dusanganywe kandagira ukarabe ariko ntoya. Bizatworohereza gukomeza kwimakaza isuku.

Umubare w’abamaze kwitaba Imana kubera icyorezo cya Coronavirus mu Bushinwa basaga 2100, abamaze kwandura iyi virusi basaga 74000.

IYF igaragaza ko iyi gahunda yo gushishikariza abanyeshuri umuco wo gukaraba intoki ikorerwa mu bigo by’amashuri 19, ikaba imaze gufasha abanyeshuri barenga ibihumbi 22.

Kuri irishuli banahawe ibikoresho by’isuku birimo ibigega by’amazi byo gukarabiraho bitandatu, amasabune n’amavuta.IYF ivuga ko iki gikorwa yafatanyije n’uruganda rwa Sulfo cyo guha GS Gisozi ibikoresho by’isuku no gushishikariza abanyeshuri kwirinda indwara ziterwa n’umwanda cyatangijwe kuri uyu wa 20 Gashyantare 2020 bazagikora uyu mwaka wose.

 
Yanditswe na SIBOMANA Ladislas
Mugihe hari igitekerezo ushaka kutugezaho twandikire
facebook/sibomana ladislas
twitter/sibomana ladi
Email: sibomanala@gmail.com
whatsapp: +250783682825

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here