Ngororero: USAID Soma Umenye yahuguye abarimu bigisha ururimi rw’i Kinyarwanda

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Gashyantare, abarimu basaga 400 bigisha iKinyarwanda mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza mu karere ka Ngororero mu mashuri ya leta n ‘afatanya na Leta ku bw’amasezerano, bitabiriye amahugurwa yateguwe akanashyirwa mu bikorwa ku bufatanye bw’umushinga USAID Soma Umenye n’ikigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda (REB). Ni murwego rwo guteza imbere ireme ry’uburezi binyuze mu guteza imbere umuco wo gusoma no kuzamura iKinyarwanda.

Bamwe mu abarimu bitabiriye amahugurwa
Bamwe mu abarimu bitabiriye amahugurwa

Aya mahugurwa azamara imisi ibiri kandi y’ibande mu gufasha abarimu ku noza imyigishirize y’ikinyarwanda, gucunga neza no gukoresha ibitabo biri mu masomero yo mu cyumba k’ishuri byatanzwe n’umushinga USAID Soma Umenye. Bwana Daniel NSENGUMUREMYI uhagarariye umushinga USAID Soma Umenye mu karere ka Ngororero , n’uhagarariye Imiyoborere y’amashuri mu mu mushinya USAID Soma Umenye,BUNANI Cyprien, nibo bahuzabikorwa b’aya mahugurwa y’abarimu.
Bwana Cyprien, yagaragaje ko aya mahugurwa y’abarimu aje akurikiye amahugurwa y’abayobozi bibigo by’amashuri bagera 4062 harimo abasaga 151 bo mu karere ka Ngororero yabaye mu gihe cy’imisi ine mu gihugu cyose mu cy’umweru gishize. Ayo mahugurwa yaragamije kubaka ubushobozi bw’abayobozi b’amashuri mu gufasha abarimu binyuze mu bw’unganizi(coaching), amahuriro (Professional Learning Communities) no mu isuzuma rya LEGRA.

USAID Soma Umenye ni umushinga uterwa inkunga na USAID ukaba ufite intego yo gufasha abanyeshuri bagera kuri miliyoni gusoma no kwandika I Kinyarwanda ku buryo byibuze 70% basoza ikiciro cya mbere cy’amashuri abanza bazaba bazi gusoma neza badategwa kandi bumva ibyo basoma.

 

Yanditswe na SIBOMANA Ladislas
Mugihe hari igitekerezo ushaka kutugezaho twandikire
facebook/sibomana ladislas
twitter/sibomana ladi
Email: sibomanala@gmail.com
whatsapp: +250783682825

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here