Kuki Muvunyi Paul yirukanye Rutagambwa Martin muri Komite ya Rayon sports?

Rutagambwa yirukanywe na Muvunyi

Urugamba rurema ibibazo mw’ikipe ya Rayon sports iteka ruzanwamo na Muvunyi Paul, aya ni amwe mu magambo ava hagati mu ikipe ya Rayon sports.Aha niho bahera bibaza icyatumye Rutagambwa Martin yamburwa umwanya wo kuba umujyanama wa Perezida w’ikipe ya Rayon sports.

Rutagambwa yirukanywe na Muvunyi

Reka tubanze turebe Rutagambwa Martin uwo ariwe.

Rutagambwa Martin ni umureyo wawundi utanga  inkunga y’ibitekerezo agasoreza ku mafaranga.

Rutagambwa Martin yakiniye ikipe ya Rayon sports, yagiye aba mu buyobozi bwa Rayon sport bamwe ntibatinya no bamwita umunyamahane cyane kuko atihanganira amafuti aba agaragara ku bayobozi b’ikipe ya Rayon sports.

Ubwe yemera ko ikipe ye akunda yitangira igihe cyose yahindurirwa imikorere  akavuga ko bitari bikwiye kuba icyaha, kuri we nabandi benshi basanga ibyo yavuze ari ukuri. Intandaro yo guhagarika Rutagambwa Martin yabaye Muvunyi Paul uyobora umuryango mugari w’ikipe ya Rayon sports.

Igihe cyose Muvunyi Paul yayoboye Rayon sports yakozemo amakosa kandi Rutagambwa akamwereka ko ataribyo. Aha niho hadutse itsinda ryagiye gukoma yombi kwa Muvunyi rimwereka ko Martin amurwanya, nyuma birangira babyise ishyamba mu ikipe.

Abasesenguye inama yambuye Rutagambwa Martin umwanya badutangarije ko Muvunyi Paul ariwe wabigizemo uruhare.

Perezida w’ikipe ya Rayon sports Munyakazi Sadate n’ubwo yabyitirirwa yaba arenganye. Urwego rwa Muvunyi mu ikipe rufite ijambo kurenza urwa Sadate. Muvunyi Paul ubu bivugwako igihe yasangishaga ibaruwa umutoza Karekezi Olivier muri Polisi afunzwe ko abenshi mubakunzi b’ ikipe ya Rayon sports bitabashimishije.

Kuba Muvunyi yaragaruye Yvan Minneart kandi bamubujije akanamwirukana ko nabyo byakije umuriro hagati ye naba Rayon sports.

Ubu ikivugwa ni uburyo Muvunyi yakije umuriro hagati ya Munyakazi Sadate na Rutagambwa Martin kandi atazawuzimya.

Abasesengura bati “hakenewe ko iyi mikino y’uyu mwaka nirangira nta gikombe Komite ya Sadate itwaye bazamweguze.”

Ese ubu bizabashobokera? Iyi ni gahunda yo kubanza kwigizayo abo aziko batamwemerera gukora ibyo yifuza mugihe yaba agarutse kuyobora Rayon sports.

Abasesengura basanga ikibazo cyabonerwa umuti ari uko baretse Komite igakora ishingano zayo.

Mukandayisenga Julienne

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here