MINEDUC: Gutanga buruse bidashyingiye ku byiciro by’Ubudehe byaranzuwe

Minisitiri w’Uburezi Dr. Mutimura yongeye kubazwa ku kijyanye na gahunda yo gutanga buruse ku banyeshuri biga mu mashuri makuru hadashingiwe ku byiciro by’Ubudehe nk’uko byanzuwe mu nama y’Igihugu y’umushikirano ku nshuro yawo ya 17, asobanura ko buruse zizatangwa hashingiwe ku manota y’umunyesheri, ishami yigamo, n’ubushobozi bw’ababyeyi.

Aha Minisitiri w’Uburezi Dr. Mutimura Eugene avuga iyi gahunda izakorwa ku bufatanye bw’inzego zinyuranye, ku buryo umwana udafite ubushobozi atazongera kubura uko yiga kaminuza, ko ahubwo bazajya bahabwa buruse hashingiwe ku mwihariko w’amashami ya siyansi, ubushobozi bw’ababyeyi n’amanota yabonye.

Yagize ati “Nk’uko byanzuwe buruse zizajya zitangwa hadashingiwe ku byiciro by’ubudehe. Hari abana usanga bari mu kiciro runaka ariko mu by’ukuri badafite ubushobozi bwo kwishyura kaminuza, abo bazafashwa kwiga hashingiwe ku manota bagize, ubushobozi bw’ababyeyi n’umwiharimo w’amashami ya siyansi.”

Iyi ngingo yagarutsweho mu nama y’umushyikirano n’umuturage wo mu Karere ka Burera,  Uwihirwe Theodosie, umwarimu wo mu mashuri abanza, aho ayavuze ko abana babo bimwe buruse bitewe n’uko bari mu kiciro cya gatatu cy’ubudehe kandi ngo mu by’ukuri aba babyeyi badafite ubushobozi bwo kwishyurira abana babo mu mashuri  yigenga.

Mu gusubiza iki kibazo cya Uwihirwe, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yatangaje ko gutanga buruse bitazongera gushingira ku kiciro cy’ubudehe, avuga ko inzego zinyuranye zigizwe na Minisiteri enye ndetse n’inama y’igihugu y’amashuri makuru bakiganiriyeho bakanzura ko ikiciro cy’ubudehe kitazongera gushingirwaho mu gutanga buruse.

Yagize ati  “Ikiciro cy’ubudehe ntikizongera gushyingirwa mu gutanga buruse kubera ko ibyiciro bishya bitazongera guhuzwa na buruse z’abanyeshuri, icyo ni cyo nakwizeza abanyarwanda bafite iki kibazo.”

Minisitiri w’Intebe avuga ko kubona ishuri bizajya bishingira ku bumenyi bw’umunyeshuri n’amanota yagize, ariko nanone asaba ababyeyi kugira uruhare mu kwishyurira abana babo ku bafite ubushobozi.

Ashimangira ko iyi ngingo ikomeje kuganirwaho n’inzego zibishinzwe, ibivuyemo bikazatangazwa mu gihe kitarambiranye.

Source:Imvahonshya

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here