Coalition umwana ku isonga , iranenga abagiha abana ibihano bibabaza umubiri n’umutima.

Kuri uyu wa 13 werurwe mu amahugurwa y’abanyamakuru, Umuryango uharanira uburenganzira bw’umwana “Coalition umwana ku isonga (CUI)”, wanenze abagiha abana ibihano bibabaza umubiri n’umutima birimo kubakubita n’ibindi.

Ruzigana Maximilien, umuhuzabikorwa wa Coalition Umwana ku Isonga
Ruzigana Maximilien, umuhuzabikorwa wa Coalition Umwana ku Isonga

Ruzigana Maximilien, umuhuzabikorwa wa Coalition Umwana ku Isonga, avuga ko uyu muryango utemera ibyerekeye guhanisha umwana kumukubita.
Yagize ati “Twebwe nka coalition Umwana ku Isonga ntitwemera igihano cyo gukubita umwana kuko sibyo bituma areka gukora amakosa.Inkoni ivuna igufa ntabwo ivura ingeso.”
Ruzigana avuga ko umwana uhanishwa inkoni atubaha umubyeyi ahubwo amutinya mu gihe uganirijwe akerekwa amakosa ye adahawe ibihano bibabaza umubiri agirira icyizere ababyeyi be.
Akomeza avuga ko nubwo hari impinduka zagiye ziba mu rwego rwa politiki n’amategeko mu kwita ku burenganzira bw’umwana,hakiri ingorane mu ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko ahana abahonyora uburenganzira bw’umwana.
Yagize ati “Abantu bamwe kubera umuco hari benshi bataragera ku rwego rwo kumva ko umwana ari umuntu w’agaciro ngo bumve ko uwo mwana tubona ari muto,ikigero cy’imyaka cyose arimo ariwe muturage w’ejo hazaza.”

itegeko n°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana rivuga ko,Umwana ari umuntu wese utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) y’amavuko. Iritegeko kandi rivuga ko Bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko, umuntu wese uhoza umwana ku nkeke cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa bitesha agaciro harimo n’ibyo ku mubiri, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (300.000 FRW).

Yanditswe na SIBOMANA Ladislas
Mugihe hari igitekerezo ushaka kutugezaho twandikire
facebook/sibomana ladislas
twitter/sibomana ladi
Email: sibomanala@gmail.com
whatsapp: +250783682825

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here