Dore bimwe mubyagufasha muri ikigihe ari ngombwa kuguma munzu.

Nkuko itangazo rya minisitiri w’intebe ryo kuwa 21 werurwe ribigaragaza, kuva murugo nti byemewe keretse hari impamvu ikomeye ibiguteye.
Ibi byatumye benshi babona ko ingamba za komejeho gukazwa murwego rwo guhangana na covid19.
Gusa kuguma murugo warusanzwe ubyuka ujya kukazi ndetse no muzindi gahunda zitandukanye ni ibintu bidasanzwe bishobora gutuma wumva ufite agahinda, umubabaro, guhangayika,ubwoba n’ibindi bitandukanye. Gusa niba ibi byakubayeho menya ko ntakidasanzwe kuko ibi biba kuri burimuntu mugihe hariho ikintu kidasanzwe cyibasiye muntu.
Twifashishije imbuga zirimo https://www.who.int/ ndetse n’abantu batandukanye batwandikiye batubwira bimwe mubyo umuntu yakora byamufasha mugihe nk’iki.
Bimwe muribyo hakaba harimo:
1. Kugerageza Kurya indyo yuzuye
2. Gusinzira igihe gihagije
3. Gukora imyitozo ngororamubiri yoroheje
4. Gushyikirana nabawe baba abo muri kumwe murugo cyangwa ugakoresha ikoranabuhanga ushyikirana n’abawe bakuri kure
5. Gusaba abo mubana haba hari ufite ubumenyi kukintu utazi agakoresha umwanya muri murugo akakwigisha ubwo bumenyi
6. Kwihugura kubyo warusanzwe ufiteho ubumenyi buke wifashishije interinete
7. Kwiga ikintu gishya wifashishije interinete
8. Gusoma ibitabo
9. Kureba filimi
Kuri ubu mu Rwanda, hamaze kugaragara abarwayi 19 ba covid19 nkuko bigaragara mu itangazo ryatanzwe na minisiteri y’ubuzima kuwa 22 werurwe ndetse n’abasaga ibihumbi 340.000 ku isi hose ari nako itwara ubuzima bwa benshi.

Yanditswe na SIBOMANA Ladislas
Mugihe hari igitekerezo ushaka kutugezaho twandikire
facebook/sibomana ladislas
twitter/sibomana ladi
Email: sibomanala@gmail.com
whatsapp: +250783682825

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here