Andi MakuruUburezi Www.ibitabo.com ahantu ushobora kugura ibitabo bikakugeraho mu kanya nkako guhumbya. By Biseruka Jean d'amour - March 27, 2020 Share Facebook Twitter WhatsApp Linkedin Gira igitabo Aho uri hose ni ubukangurambaga bwatangiye mu mwaka w’2017 bushishikariza abana bato kwandika inkuru ndetse no gusoma, zimwe mu nkingi zari zigize ubu bukangurambaga, harimo gushishikariza ababyeyi kugura ibitabo nk’uko bagura ibindi bikoresho byo mu rugo, ndetse no kugena ingengo y’imari igenda ku bitabo nk’uko bagena ibindi bikoresho byo mu rugo Imbogamizi yagaragaye ni uko amaguriro y’ibitabo amenshi uyasanga i Kigali kandi nabwo ari macye , Arise Education rero yatekereje uburyo hakemurwa ikibazo cyo kwegereza iguriro ry’ibitabo abantu bo mu gihugu hose muri gahunda ya Gira igitabo Aho uri hose Mutesi Gasana washinze akaba anakuriye ARISE Education www.ibitabo.com ikaba ije gukemura zimwe mu mbogamizi zo kubona aho ugura ibitabo mu buryo bworoshye, ndetse no gushyigikira abasomyi bari mu mugi wa Kigali ariko bigora kugera ku maguriro y’ibitabo kubera akazi, umubyigano w’imodoka ndetse n’umwanya mucye ubu wagura ibitabo wiyicariye iwawe mu rugo, mu biro cyangwa ahandi hose uri mu gihugu aho wandika www.ibitabo.com maze ugakurikiza amabwiriza. Dore bimwe mu bitabo ushobora kubona mu gihe waba ugiye kubigura , uzasangamo ibitabo by’abana byo gusoma, byanditse mu ndimi zitandukanye; ikinyarwanda, icyongereza ndetse n’ibyanditse mu rurimi rw’igifaransa. Harimo ibitabo byo kwigiramo by’amasomo yose, ibitabo by’abana biga program ya cambridge, ndetse n’ibitabo by’abantu bakuru byo gusoma by’ubwoko butandukanye Mu rwego rwo Kwirinda Indwara ya Coronavirus , stay at home save life Ni muri urwo rwego igihe wibereye iwawe ushobora gusoma ibitabo bitandukanye ndetse n’abana bawe nabo bagakomeza kwiyungura ubumenyi, icyo usabwa ni ukugura ibitabo unyuze kuri www.ibitabo.com ukishyura ukoresheje Mobile Money cyangwa Bank Transfer, ibitabo wasabye Isomero Arise Education bikakugeraho wibereye iwawe mu rugo mu kanya nk’ako guhumbya. Source :umurabyo