Rulindo: Ababyeyi bishimiye ishuri ry’ikitegererezo Kiyanza Secondary School bubakiwe

Muri ibi bihe hafi isi yose ihanganye n’icyorezio cya COVID-19 , ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana UNICEF rifatanije na REB bateguye mu rwego rwo gufasha abana kugirango batumva ko kwiga byarangiye, aho babafasha gusubiramo ibyo bize kuko n’ubundi bari bageze mu gihe cyo kwitegura ibizamini, bakaba banabigisha amwe mu masomo yari ateganijwe kwigwa mu gihembwe cya kabiri ashamikiye ku nteganyanyigisho yo mu Rwanda, amasomo bigira kuri murandasi, Televiziyo na Radio.
N’ubwo abanyeshuri bari mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19, ababyeyi n’abanyeshuri bafite ikizere ko mu gihe amashuri azaba yongeye gufungura imiryango amasomo azakomeza nka mbere .
Byumvikane ko amashuri azakomeza gutanga ireme ry’uburezi ku kigero gishimishije .

Sibomana Ernest, Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Kiyanza yabwiye Muburezi.com ko nyuma ya COVID-19 , bafite gahunda yo gukomeza kunoza ireme ry’uburezi.
Sibomana Ernest ati:”Kubera ko Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho politiki zizahura uburezi n’inzego zizishyira mu bikorwa guhera hasi, mu rwego rwo kugeza abana b’u Rwanda ku burezi bubagirira akamaro bakakagirira n’igihugu, nyuma ya COVID-19 , dufite gahunda yo kongera kwigisha ku buryo bw’intangarugero kugirango umusaruro witezwe mu burezi wiyongere.”

Umuyobozi wa Kiyanza Secondary School akomeza avuga ko bazakomeza kongera kwigisha urubyiruko iby’umuco wacu hagamijwe kwimakaza indangagaciro z’umuco w’u Rwanda.
Sibomana ati :”Nyuma y’ibi bihe bya COVID-19, Inyigisho tuzaha abanyeshuri zizabafasha gukomeza no kurangwa n’indangagaciro yo gukunda igihugu ndetse no gukunda umurimo, kuko akabando k’iminsi gacibwa kare kakabikwa kure. Izi nyigisho tuzibaha binyuze mu myidagaduro n’imbyino z’umuco nyarwanda.”

Kiyanza Secondary School ni kimwe mu bigo bya hano mu Rwanda bisobanutse  bitanga ubumenyi n’uburere mu rwego rwo hejuru nkuko bivugwa n’abaharangije.

Elizabeti Ufitemahoro, ni umwe mu banyeshuri bahize  mu ishami rya MCB, muri promotion ya mbere , kubera ubumenyi yahakuye yahise akomeza mu kaminuza mu ishami ry’ubuganga mu buforomo .

Ati:”Kuba naragiye kwiga ibijyanye n’ubuganga , byose mbikesha kuba narize muri ishuri ryisumbuye rya Kiyanza.Ni muri urwo rwego twashyizeho ihuriro ry’abahize kugirango dukomeze gusigasire ubumenyi n’uburere twahakuye nka discipline,  inama twahabwaga n’abandi  ndetse  n’igitsure cy’abarimu.Ubwo duherukayo twasanze abatwigishije aribo bakihari byumvikane ko ubumenyi  twahawe bugikomeza.

Elizabeti akomeza avuga ko  nkuhagarariye abandi bize i Kiyanza bagerageza gusubirayo gusura abagihari  babagira inama  uko bitwara n’icyabafasha kwiga kugirango  bazategura ejo heza .

Ati:”Nk’iyo tubasuye tubabwira imwe mu mirimo dukora itandukanye nka:Pharmacie n’ibindi…Bakagira inyota yo kwiga bashyizeho umwete ngo bagere mu kirenge nk’icyacu.Ikindi iyo umuntu agize ubukwe turamufasha yaba yagize ibyago tukamutabara.”

Umuyobozi w’iri shuri Ernest Sibomana asoza avuga ko kugirango byose bizagerweho bazakomeza kubaka ubushobozi bw’abanyeshuri kugirango bazitware neza mu mitsindire ndetse bakazazahugura abarimu ku bijyanye n’integanyanyigisho nshyashya (content), aho kwibanda ku myigishirize .

Twabibutsa ko Kiyanza Secondary School ifite amashami y’icyiciro rusange ( Tronc commun), aho abanyeshuri batsinze neza 100 % mu bizamini bisoza amasomo y’umwaka w’amashuri wa 2019.Kiyanza Secondary School kandi ifite amashami ya MCB(Mathematics, chemestry and Biology), PCM(Phyisics, chemestry and Mathematics) , MPG(Mathematics, Physics and Geography) na MEG(Mathematics,Economics and Geography).

Theoneste Ahimana

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here