Muvunyi Paul vs Muhirwa Fred kwisubiza ikipe ya Rayon sports bafashijwe na Ferwafa.

Baca umugani ngo baraterwa nabo bakitera”Aha birerekana ko Coronavirus yateye ari icyorezo none mu ikipe ya Rayon sports, aho gutegura ejo hazaza bakaba bari mu mugambi wo gukuraho ubuyobozi Kuva icyorezo cya Coronavirus cyatera isi kigahagarika ubuzima bwabayituye nimwe mu mikino yarahagaritswe.

Igitangaje ni uburyo Muvunyi Paul na Muhirwa Fred warumwungirije bateguye gukuraho Perezida wa Rayon sports Munyakazi Sadate bikabagora bakifashisha Ferwafa.

Amakuru ava ahizewe aremeza ko Muvunyi Paul yavuganye na skol nk’umufatanyabikorwa uhoraho w’ikipe ya Rayon sports bagaha abakinnyi ibiryo ubuyobozi butabizi.

Ubwo twaganiraga numwe mu bakozi ba skol bagendaga batanga ibiryo yanze ko twatangaza amazina ye, ariko agira ati”Twe turi mu kazi twahawe nabadukoresha, kandi nubwo ubuyobozi bwa Rayon tutavuganye hari abandi bayo bavuganye nabayobora uruganda.

Ahandi herekanwa kugambira gukuraho ubuyobozi bwa Rayon sports ni aho Ferwafa yatumije Perezida wa Rayon sports Munyakazi Sadathe n’umuvugizi Nkurunziza Jean Paul babaziza kudakina igikombe cy’intwali.

Aha rero niho ruzingiye kuko iki kibazo cyari cyaraganiriweho gifatwaho n’umwanzuro. Guterwa bakitera”Niki gishya Muvunyi azakora kirenze icyo yakoze.

2005 ikipe ya Rayon sports yitwaga mpatse amakipe, ariko Muvunyi ayifata irusha APRfc amanota arindwi hasigaye imikino itatu, birangiye APRfc iyi twara shampiyona.

Muvunyi yongeye kugaruka nabwo ntawuzi uko yagiye. 2017 /2018 nabwo Muvunyi yaraje ayicamo ibikuba kugeza naho yayishoye mu manza.

Amakuru ava muri za fan club zimwe na zimwe zutashatse ko twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo, badutangarijeko ubu hari izishyigikiye ubuyobozi nizindi zishyigikiye Muvunyi, hagamijwe gucamo ikipe ibice.

Ibi byose bikaba biterwa ni uko basabwa uko umutungo wakoreshejwe bakabikwepa. Ferwafa mbere yari yafashe icyemezo none yisubiyeho.

Aha bishobora kugorona, kuko Rayon sports ifite ibyangombwa, ikindi irushanwa ryari ryavuzweho.

Ese ferwafa ifite ububasha bwo kwirukana uyobora ikipe? ese ferwafa ni ukugirengo hatabazwa impamvu ntacyo ifasha amakipe? twagerageje gushaka Perezida wa Rayon sports kongeraho muri ferwafa ntibyadukundira, umunsi bizakunda tuzabagezaho icyo batangaje.

Mukandayisenga Julienne

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here