ARJ:Muganwa Gonza yari yarubatsemo akazu none abambali be barashaka kwigaragambya.

Amashyirahamwe abumbye abanyamakuru yose yugarijwe n’ibibazo kandi bigomba gushakirwa umuti.

Ubu haravugwa uwari umunyamabanga nshingwabikorwa wa ARJ Muganwa Gonza wirukaniwe amakosa y’umurengera yakoraga none abambali be bakaba bakamejeje.

Aha rero baribeshya kuko inzego z’umutekano ziteguye kubafata. Muganwa Gonza wari warabaye indakoreka kugeza naho afata amafaranga akayaha abadaheruka mu mwuga w’itangazamakuru nayamara abawukora ntagire icyo abaha.

Abambali ba Muganwa bakoreye inama mu kabali ka Sam Gody kari mu mazu ya ARJ. Aha naho abanyamakuru bakaba bibaza niba Sam Gody yishyura cyangwa agasangiye na Muganwa.

Ubuyobozi bwa ARJ bwashingiye ku birego n’ibyifuzo byabo Muganwa yaheje birazamuka bigera mu nzego zizewe zitangira gucukumbura ibyiyo mikorere idahwitse.

Abashinzwe gushyira mu bikorwa nabo babanje kuganira na Muganwa yanze atabwa hanze.

Kuri TV1hanyuzeho bamwe bo mu itsinda riba kuri maison rikaba ryagaragayemo Safi Nkongoli uyu iteka ahabwa amafaranga ntaho akora.

Andi makuru nuko abashyigikiye Muganwa bagomba kwigaragambya, kugirengo agaruke akomeze kwica itangazamakuru.

Igitangaje ni uko bagiye gusinyisha na badakora itangazamakuru kugirengo buzuze abantu ijana. Igiteye agahinda ni uko abo bambari be bose mu bihe byashize bumvaga ko abandi banyamuryango nta gaciro bafite.

ARJ itangira buri munyamuryango yatangaga umusanzu nyuma imikorere mibi ya Gonza iwukuraho kuko ntawawutanga ahezwa mu bikorwa rusange.

Komite ya ARJ nikore ubuvugizi hahinduke ni itangwa ry’ikarita ya RMC kuko nayo yabaye ikibazo. Abasesengura I yirukanwa rya Muganwa kongeraho abambali be nibyo babeshya byo kwigaragambya barasanga baba bishyize mu kaga. Komite ya ARJ yatowe muruhame.

Itangazamakuru ryose rishingira ku murongo ngende rwaho wo gutara no gutangaza, ariko kubera ko ARJ ya Muganwa yo yawishe umwe kuwundi usanga bahuza inkuru cyangwa bamwe bakiba abandi.

Bamwe mubo twari kumwe mu kabali ka Sam Gody basabaga ko abakoresha inama zitemewe bashyikirizwa ubutabera.

Mukandayisenga Julienne

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here