Itorero ADEPR ryibasiwe na bomboli bomboli kubera imiyoborere mibi ya Rev Karuranga Ephrem na Gatemberezi Paul

Ibihe bihishira iminsi, ariko igihe kikavubura umunsi. Ibi biravugwa nyuma yaho mu itorero rya ADEPR humvikaniyemo ubwumvikane buke hagati ya Njyanama iyobowe na Kayigamba itumvikana na biro nyobozi ni itsinda ryayo riyobowe :Rev Karuranga Ephrem, Rev Muzungu Gatemberezi Paul, hakiyongeraho Rev Ruzibiza Viateur akaba ariwe mucurabwenge.

Ibi bije nyuma yaho Rev Karuranga Ephrem niryo tsinda rye bigabije imishahara yabo bayobora, ni ukuvuga abapasiteri bo mu turere kumanuka kugera ku midugudu.

Aha rero niho hagaragariye kwikunda gushingiye kugutatira inshingano zo kuyobora intama ushinzwe. Umushahara w’ukwezi kwa Mata 2020 barabakase mu rwego rwo gusaranganya abo bato bahembwa 1/2, kandi Rev Karuranga Ephrem niryo tsinda rye ntibigeze bagabanyaho ni igiceli cya tanu.

Ibikorwa byo kwibuka abatutsi biciwe ku rusengero rwa Gihundwe habayeho ikibazo gikomeye kuko iyi nyobozi yanze kunenga ibikorwa bibi byakozwe na Rev Nsanzurwimo wayoboraga ADEPR kugera muri jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Icyo gihe ushinzwe ibikorwa byo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu itorero rya ADEPR yabangamiwe na Rev Gatemberezi hamwe na Rev Ruzibiza kugeza naho abwiwe nabi.

Ibaruwa dufitiye kopi yerekana ko Rev Gatemberezi yamubwiye ko ashaka gutema igiti yicariye ishami ryacyo.

Rev Ruzibiza yizezwa gusubiza umwanya kandi mu nzibacyuho byaramunaniye. Ubu bikaba byarabaye ikibazo gikaze kuko Kangwagye ushinzwe amadini n’amatorero muri RGB yagejejweho ikibazo ntagire icyo abikoraho.

Abakiristu bo mu itorero rya ADEPR barasaba inzego zibishinzwe gukuraho itsinda rya Rev Karuranga nkuko bakuyeho abamubanjirije. Ikindi ni uko ubu abayobora uturere twa Gasabo na Kicukiro bamerewe nabi kubera ko batasinyiye ikatwa ry’imishahara yabo bayobora.

Undi ukemangwa ni Rev Ruyenzi Erneste uyobora Akarere ka Nyarugenge kuko yasinyishije abapasiteri kugabanyirizwa imishahara. Uyu Rev Ruyenzi akaba yari kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, ariko kubera gukorera mu kigare aracyayobora.

Uwabonye ibaruwa CA yandikiye biro nyobozi, akareba inkundura iri muri ADEPR arasanga ntaho riva ntanaho rijya.

Ikinyamakuru igihe.com cyo cyamubajije ibyo ku gabanya imishahara asubiza ko ntakibazo. Abatabara intama za Yesu ziragiwe mu rwuli rwa ADEPR nimwe muhanzwe amaso.

Mukandayisenga Julliene

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here