ADEPR bikomeje kuba insobe kuko CA ishaka kweguza nyobozi iyishinja kutubahiriza inshingano.

Ivugabutumwa rishingiye kuri Bibiliya ryubaka ubumwe bw’abakiristu naho iryubakiye ku bantu ku giti cyabo riteza urwikekwe, bikaba aribyo byibasiye ADEPR iyobowe na Rev Karuranga Ephrem biboneka ko yananiwe.

Ukunanirwa kwa Rev Karuranga Ephrem byatangiranye n’ingoma ye kuko yagiye i Burayi agasengera cyangwa akimika abahunze u Rwanda kandi bakekwaho kugira uruhare mukuba mudutsiko turwanya Leta.

Ibi bikaba bivugwa ko yabikoze ku giti cye, kuko atabyumvikanye na bamwe mubo bafatanije kuyobora ADEPR. Igihe u Rwanda rwari mu bibazo n’igihugu cya Uganda yiyambaje Kaminuza yaho ngo ize ibahe impamyabumenyi kuko nawe yari mubari buyihabwe kuko yari yambaye ikazu yabarangije, aha akaba yarashyizemo imbaraga kuko nawe yari yayihaye.

Andi makuru avugwa kuri Rev Karuranga Ephrem ni uko igihe yari umuyobozi w’ungirije mu rurembo rw’intara y’Amajyaruguru yakodesheje inka abeshya ko bazihaye abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, hamwe nabatishoboye, kandi ntazo ari balinga.

Ibi byateje induru kuko hari ku ngoma ya Tom Rwagasana. Ingoma ya Rev Karuranga Ephrem niyo yubatse inzu muri Musanze ntiyuzura kuko yarayisangiye na Rev Sebadende niyo mpamvu yamugaruye.

Kuba ubu hari uturere yatse imishahara ayigabanya bisa nkaho ari ukubagumura agamije kubananiza, kugira ngo abo ateganya gusengera batanze amafaranga niba fungura insengero azahite abagabira kuko azaba ashinja babandi ko bananiwe.

Mu karere ka Nyarugenge ukayobora witwa Ruyenzi Erneste akomeje gukemangwa kuko yasinyishije abapasiteri mu manyanga.

Ruyenzi aho aba hose havugwamo induru. Uturere twa Kicukiro na Gasabo turi mu mazi abira kuko twanze kunyunyuza abapasiteri umushahara wabo. Rev Karuranga Ephrem avugwaho gukekwaho kurigisa umutungo kuko yirukanye abagenzuzi b’imali bari bayobowe na Pateri Mataro.

Ibi byashimangiwe na CA kuko yategetse Rev Karuranga kugarura abo yirukanye. Aya makosa niyo atuma umuyobozi wa CA ahora abandikira abagira inama, ariko ntibumve. Rev Karuranga Ephrem iyo urebye imikorere ye hashingiwe kuba we atarigomwe umushahara we ngo awusaranganye, agategeka abo ategeka gusaranganya abaha 1/2 cy’umushara ubona ko kuyobora byamunaniye biganisha kugonganisha abapasiteri nabo bashinzwe.

Mukandayisenga.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here