Birashoboka ko mu umuryango akebo kajya iwa Mugarura.

Ubusanzwe uyu ni umugani w’ikinyarwanda baca iyo babonye umuntu witurwa ineza yagiranye imico ye myiza.
Nk’umuryango nyarwanda rero, reka tuganire. Reka turebere hamwe ibintu birindwi,7, twakora mumuryango maze akebo kakajya iwa Mugarura mumuryagu I wacu.
Mubisanzwe umuryango ugizwe na papa,mama ndetse n’abana. Gusa ibi turagarukaho abagomba kubigiramo uruhare runini ni ababyeyi,ni ukuvuga papa na mama.
Tudatinze reka turebere hamwe bimwe mubyo ababyeyi mwakora mukihorero mu ijuru rito dore ko bavuga ngo ” urugo rwiza ni ijuru rito”.
1. Ganira utizigama
2. Bwira mugenzi wawe amabanga yawe nubwo yaba ababaje
3. Fasha mugenzi wawe kandi nawe umwake ubufasha igihe bikenewe
4. Babarira igihe wakosherejwe kandi nawe wibuke gusaba imbabazi igihe wakosheje
5. Ni mushake uko mwagira ibyo muhuriramo kenshi
6. Ni musangire uruhago rw’impiya,ni muganire uko mukoresha amafaranga ku gato no ku kanini,
7. Musangire umunezero w’ubuzima bwanyu igihe cyose bishoboka.

Reka nsoze mbasaba kugirira abandi ibyo namwe wifuza kugirirwa
Maze akebo kajye iwa Mugarura.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here