Imbabazi Consolatrice akomeje kuba ikibazo mu ikipe ya Rayon sports we na Muhirwa Fred.

Muhirwa Fred na Imbabazi Consolatrice

Imbaraga zubaka ikipe zishakishwa mu nzira nyinshi, nyuma hakazamo inyungu za bamwe zikaza zisenya. Ibi nibyo biriho bikorwa na Imbabazi Console afatanije na Muhirwa Fred bagumura za fan club bazangisha ubuyobozi bwa Rayon sports.

Muhirwa Fred na Imbabazi Consolatrice

Imbabazi Console yayoboraga fan club yitwa The Blue Winners aza kuyiba amafaranga abyeretswe aregura. Amakuru ava hagati muri Rayon sports ashimangira ko Imbabazi Console kuva yagaragarizwa imikorere idahwitse yanyerezaga umutungo yaje gutangira propagande zinenga ubuyobozi.

Aha niho haje kuvamo abo babanaga muri fan club ya The Blue Winners bamusaba kwegura. Iyegura rya Imbabazi ryaba aje Muhirwa Fred kuko amafaranga ya Rayon sports niho bayahomberezaga, kuko niho haberaga inama.

Imbabazi Console kubera ubudahangarwa yarafite ku ngoma ya Muhirwa Fred mu ikipe ya Rayon sports amaze gukurwaho nibwo nuwari visi Perezida Twagirayezu Thadeo yeguye. Ibi byose bikaba byaragiye bikorwa bagamije guhishira umutungo banyereje.

Imbabazi yokejwe igitutu nabo muri The Blue Winners hamwe na mugenzi we Akayezu batangiye kugenda basebya ubuyobozi. Ubu rero hakaba havugwaga igikorwa cyo kugenzura uwakoresheje nabi umutungo wese, batangira gukoresha inzira zisebya ubuyobozi.

Abaganiriye ni ikinyamakuru muburezi com bakanga ko umwirondoro ujya ahagaragara kubera umutekano wabo badutangarijeko Muhirwa Fred yakoze ibishoboka byose we na Imbabazi babwira bamwe mubayobora za Fan club ngo begure bazagaruke ubuyobozi buriho bwavuyeho.

Ibikorwa byose byabananiza ubuyobozi barasenya ikipe kuko abakinnyi benshi batangiye kwigira muzindi kipe. A akunda Rayon sports nimushyigikire ubuyobozi bwa yu.

Muka ndayisenga Julienne.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here