Ikipe ya Rayon sports yugarijwe n’ibibazo byo gufasha Munyakazi Sadate mu mugambi wo kuyisenya.

Munyabagisha Valens uyobora komite olempike nawe ashyirwa mu majwi mu rugamba rwo gushyigikra Munyakazi Sadate no kumufsha kugera muri FPR.

Munyakazi Sadate namara gusenya ikipe ya Rayon sports azahita yigira mu ikipe ya APR fc.RGB nayo irakemangwa uko yitwaye mu kibazo cya Rayon sports.

Ferwafa nayo yanze gukuraho ibihano yafatiye Sadate.

Amakuru yakomeje kuba insobe hagati mu ikipe ya Raon sports kubera ibibazo biugarije.

Abakunzi b’ikipe ya rayon sports baranenga urwego rw’imiyoborere RGB kuko rutasesenguye ngo ruhe agaciro ubusabe bwabo bwo gukuraho Munyakazi Sadate uzambije umuryango mugari wabo.

Impamvu ingana ururo” Munyakazi Sadate yaje mu ikipe ya Rayon sports mu mwambaro wo kubeshya ko azanye umuterankunga witwa M K.CARD.

Munyakazi Sadate yambuwe inshingano zibirebana n’umupira w’amaguru mugihe kingana n’amezi atandatu.

Izi nshingano Ferwafa ijya kuzambura Munyakazi Sadate byatewe ni uko yanze gukina igikombe cy’intwari z’igihugu,ikind Munyakazi yaje kwibasira umuyobozi wa Ferwafa amutuka ko adashoboye,ko atayobora abatamukunda.

Ubuse ko Sadate abo abeshyako ayobora ko batamwemera we kuki ategura? RGB iranengwa ko yahaye Munyakazi inshingano kandi yarazinaniwe.

Abasesengura basanga Munyakazi Sadate yarakingiwe ikibaba kugeza naho bigaragarira buri wese.

Munyakazi Sadate yashinje abayoboye ikipe ya Rayon sports ko batsindaga batanze ruswa.

Aha ikinyamakuru mu burezi com tuganira nabashinzwe gutegura imikino muri Ferwafa ,ariko bakanga ko amazina yabo yajya ahagaragara kubera umutekano wabo,badutangarije ko icyo gihe cyo se Munyakazi Sadate avuga ntawigeze arega ikipe ya Rayon sports cyangwa hagire urega umusifuzi.

Bakomeje badutangariza ko ikibazo cyasakuje ko ari icy’umukino wahuje ikipe ya Rayon sports n’iya Gicumbi fc kandi n ku ngoma ye. Munyakazi Sadate arashinja abayoboye Rayon sports kunyereza umutungo.

Aha byumvikane neza kuko iyi kipe amafaranga ava ku kibuga nio ikuraho ubuzima bwayo kuko ntahandi ikura. Igurishwa ry’abakinnyi ryavuzwe.Diarra na Kasigye bagurishijwe 2016 muri Kongo Kinshasa ababagurishije nibo bari barabaguze,kandi baguze Nahimana Shassir na Camala barngiza shampiyona ya 2017 bausha ikipe ya APR fc amanota 16.

Ingoma ya Munyakazi niyo yagize abaterankunga benshi hakaba hibazwa impamvu ikipe igira ibibazo.

Munyakazi Sadate niwe wagurishije abakinnyi mu buryo akwiye kubazwa” Manishimwe Djabil yabeshyeko agiye mu ikipe yo mugihgu cya Kenya kandi yamugurishije n’ikipe ya APR fc.

Icyamaganywe n’abakunzi b’ikipe ya Rayon sports nicyo Munyakazi Sadate avuga ko bamufitiye ideni ringana na miliyoni ijana na mirongo ine. Hakibazwa icyo ayo mafaranga yaba yarakoze.

Amasezerano y’abakinnyi n’ikipe ya Rayon sports ni balinga kuko bose bigendeye. Intego za Munyakazi Sadate ni ugusenya Rayon sports nk’uko Munyabgisha Valens na bagenzi be babanaga muri MDR bayishenye bakigira muri FPR.

Niba inzego zireberera buri wese kuki RGB yashyigikira umuntu wahagaritswe n’umuyobozi wa Ferwafa kongeraho abo bari bafatanije kuyobora,kongeraho abafana bose? Ibaruwa Sadate yanditse kera akira mu murenge wa Rwezamenyo yakabaye itamga ishusho yuko atakayoboye Rayon sports.

Sadate kuki yashinja bamw emubamwereka amakosa ko baba muri RNC bikarangiriraho?Urwangano Sadate abibye mu ikipe ya Rayon sports nirukomeza kureberwa mu ndorerwamo yo kudakoma rutenderi muzaba mureba ingaruka zizaba k’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Abatabare nimutabare kuko abakinnyi bose ariho arabagurisha,kongeraho ko we yifuza ko Rayon sports ijya mu cyiciro cya kabili cyangwa igasenyuka burundu.

Karangwa Pascal

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here