abafite ubumuga bw’uruhu bashimye mineduc

Buri mwaka tariki ya 13 Kamena hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe abafite ubumuga bw’uruhu.

Uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya gatandatu, ku nsanganyamatsiko igira iti “Twaremewe kurabagirana”, mu Rwanda wizihijwe ku buryo budasanzwe kubera kwirinda ubwandu bwa Coronavirus. Hakoreshejwe itangazamakuru ndetse n’imbuga nkoranyambaga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango w’abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda (OIPPA), Nicodeme Hakizimana, avuga ko iyi nsanganyamatsiko yatoranyijwe mu rwego rwo kwibutsa isi ko abafite ubumuga bw’uruhu ari abantu nk’abandi, bataremewe guhezwa, bashoboye gukora imirimo nk’iyo abandi bakora.

Avuga kandi ko mu butumwa bwatanzwe, mukwizihiza uyumunsi hibanzwe cyane ku gukumira ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bwibasira abantu bitewe n’ibara ry’uruhu rwabo.

Abafite ubumuga bw’uruhu bishimira ko Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yemeye ko buri mwaka izajya itanga ikizamini cyanditse mu nyuguti zigaragara neza, mu rwego rwo gufasha abana bafite ubumuga bw’uruhu, ubusanzwe bagorwa no kureba.

Gusa ngo haracyari imbogamizi Mu imyigire yabo kuko, abarimu n’abayobozi b’amashuri ntibarasobanukirwa uburyo bwo kwita ku bana bafite ibibazo by’ubumuga bw’uruhu, birimo kuba batabona neza ku kibaho, kwiga bambaye ingofero, amadarubindi n’ibindi.

Izindi mbogamizi bagihura nazo ni nko kuba amavuta y’uruhu rwabo ahenze, kuko agacupa kamwe umuntu ashobora gukoresha ukwezi kumwe gusa kagura amafaranga 10500, kandi hari imiryango usangamo abafite bene ubu bumuga benshi.

Kuri iki kibazi bakifuza ko ayo mavuta yashyirwa ku bwisungane mu kwivuza (mituweli), kandi akajya aboneka ku bigo nderabuzima kuko byakorohereza abayakeneye kuyabona hafi. Kuri ubu mu Rwanda habarurwa abafite ubumuga bw’uruhu 1024 nk’uko twabitangarijwe na Nicodeme,
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango w’abafite ubumuga bw’uruhu mu Umunyamabanga nshingwabikorwa wa OIPPA.

yanditswe na:SIBOMANA Ladislas
 

You have education story to share with muburezi.com audience,
whatsapp or call: +250783682825
Email: sibomanala@gmail.com

please, check this services again

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here