Intara y’Amajyepfo irashimirwa ubufatanye mu kubaka amashuri

Guhera ku munsi w’ejo tariki ya 22 Nyakanga 2020, Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya ari mu ruzinduko rw’Akazi mu Ntara y’Amajyepfo mu rwego rwo kureba aho imirimo yo kubaka ibyumba by’amashuri igeze ishyirwa mu bikorwa.

Uruzinduko rwe yaruhereye mu Karere ka Kamonyi aharimo kubakwa ibyumba 603, ubwiherero 962, amashuri 2 y’imyuga n’ubumenyingiro, n’ibindi byumba by’amashuri 82 n’ubwiherero 96 byubatstwe mu cyiciro cya mbere bikaba birimo gusakarwa.

Kuri uyu wa Gatatu uruzinduko yarukomereje mu Karere ka Gisagara aho akomeje gusura inyubako z’ibyumba by’amashuri zigeze kure zubakwa ku bufatanye bw’inzego z’ubuyobozi, abaturage n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere.

Mu ruzinduko Dr. Uwamariya yakoreye muri ako Karere aherekejwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, asuye ishuri rishyashya rizigisha ibijyanye n’imyuga n’ubumenyingiro, TVET Mugombwa, ryitezweho gutanga amasomo y’ubudozi, amashanyarazi n’ubwubatsi.

Bashimye uko imirimo ikomeje kugenda neza, banatanga inama z’ibyakwihutishwa kugira ngo imirimo irusheho kunozwa.

Muri rusange Minisitiri yashimye uburyo abaturage bitabiriye ibikorwa byo kubaka ibyumba by’amashuri, bagakora ibikorwa by’ibanze nko gusiza site ziba ziteganyijwe kubakwaho ibyumba by’amashuri n’ibindi.

Yagize ati: “Tubashimiye uburyo mwitabiriye iyi gahunda y’inyubako z’ibyumba by’amashuri”.

Mu byakwihutishwa Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya yagarutseho harimo kongerera imbaraga uruhare rw’abaturage, kuko hakiri ibyumba bigikeneye umuganda wabo, bakumva ko nta mwanya wo guta ahubwo bakita cyane kuri ibyo bikorwa byo kubaka ibyumba by’amashuri.

Uretse gusura ahubakwa ibyumba bishya by’amashuri hanasurwa ibigo bisanzwe hagamijwe kureba uko bibayeho n’uko bicungwa muri rusange.

Ahasuwe mu Rwunge rw’amashuri rwa Mugombwa harimo kubakwa ibyumba by’amashuri bigeretse 8 n’ikigo muri rusange. GS Mugombwa ifite abanyeshuri 5,864 barimo abahungu 2,415 n’abakobwa 3,449.

Nyuma y’uruzinduko, Dr. Uwamariya yagiranye inama n’abayobozi b’ibigo by’amashuri abasaba gutanga umusanzu wabo mu gukurikirana imirimo yo kubaka ibyumba by’amashuri, kuba ijisho ry’imigendekere myiza y’imirimo yo kubaka no kurinda iyibwa ry’ibikoresho.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri basabwe kugira uruhare mu gukurikirana ibikorwa by’ubwubatsi

Minisitiri Dr. Uwamariya aganira n’abaturage b’i Gisagara

Uretse inyubako z’ibyumba by’amashuri hanasurwa ibigo by’amashuri hagamijwe kureba uko byitaweho, n’uko bicunzwe

Taya Theoneste

Source: invahonshya

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here