Amashuri 29 amaze gusaba IRAMIRO Loan

Kuwa 3 kamena 2020 nibwo umwalimu sacco yasohoye itangazo n’amabwiriza ajyanye no gusaba ndetse no guhabwa inguzanyo yiswe ‘IRAMIRO Loan’. Ibi byari kubufatanye na Minisiteri y’uburezi murwego rwo kugoboka abarimu bigishaga mu mashuri yigenga.

Iyi nguzanyo abarimu bo mu mashuri yigenga bayumvise nk’intambwe nziza igamije kuramira ubuzima dore ko abenshi amasezerano y’akazi yaramaze gusubikwa, gusa ngo bamwe mubakoresha ntibabaniye ababarimu.

Hari uwigisha mu karere ka Rusizi utashatse ko dutangaza amazina ye yatangarije muburezi.com ko umukoresha utakugobotse nawe utamukorera n’umutima wawe wose.

Yagize ati: “IRAMIRO Loan ni gahunda umwalimu sacco yashyizeho. Wenda yari igamije gucuruza nkuko n’izindi banki zibikora, gusa yari kudufasha kuko umwalimu sacco isanzwe izi abakiriya bayo aribo twe abarimu. Ba nyiribigo by’amashuri rero nabo nk’abantu bari mubucuruzi bakabaye batekereza ko gufata iyinguzanyo bizafasha ubucuruzi bwabo kuko burya uwakugobotse ahakomeye nawe umukorera utizigama”.

UMUMARARUNGU Jacqueline wigishaga mu Karere ka Rulindo nawe yagize ati”abakoresha bitwaye bunyamashwa kandi burya umurezi niwe ujya mu ishuri, mbese niwe utuma ikigo gikora. Biteye agahinda rero Kuba abakoresha batarigeze badutekerezaho kandi barashyiriweho uburyo bwo guhabwa ubushobozi ”.

Bamwe mubayobozi b’ibigo by’amashuri yigenga baganiriye na muburezi.com bavuga ko inguzanyo bwari uburyo bwiza bwo gufasha amashuri gukomeza imirimo imwe n’imwe gusa ngo kuba bamwe mubarimu bakoresha bashobora guhindura imirimo byatumye bahitamo kudasaba iyinguzanyo.

UWAMARIYA Laurence, umuyobozi mukuru wa Koperative Umwalimu Sacco avuga ko IRAMIRO Loan ari inguzanyo bazanye kimwe nuko ibindi bigo by’imari nabyo bifite ubwoko bw’inguzanyo bunyuranye kugira ngo abafite ibigo by’amashuri babashe kubona aho babona inguzanyo. Yagize ati:”Icyo sacco yakoze ni ugushyiraho uburyo bwafasha ba nyiribigo kugira icyo bamarira abakozi babo, Sacco yashyizeho iramiro loan nkuko yashyirwaho n’izindi banki kugirango umukoresha wifuza gufasha abakozi be habe hari uburyo yakwifashisha”.

Ibigo by’amashuri 29 nibyo bimaze gusaba iyinguzanyo Nkuko twabitangarijwe na KARURANGA Emmanuel, umuyobozi uhagarariye ishami rishinzwe guteza imbere ubucuruzi na serivisi zihabwa abanyamuryango muri koperative umwalimu sacco. Ibigo 3 byamaze kuyihabwa, ibigo 5 byarangiwe kuko byananiwe kuzuza ibisabwa naho ibigo 21 bishobora kuyibona vuba.

yanditswe na
Murerwa Rebecca

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here