RWAMAGANA: Haracyari ihohoterwa rikorerwa abagore babyara igitsina kimwe.

Mu Rwanda hashize igihe kitari gito harwanywa  ihohoterwa rikorerwa abagore rishingiye ku gitsina aho usanga umugore ahohoterwa n’uwo bashakanye kuko yabyaye igitsina kimwe  hakavamo guharika wa mugore bashakanye cyangwa se agahora atotezwa.

Mukakarasira Jeanne  ni umugore utuye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge  wa Gishari  asobanura uko umugabo we yamuhohoteye nyuma akajya gushaka undi mugore.

Ati “Umugabo wanjye yarampohoteraga cyane kugeza aho yagiye maze ashaka undi mugore ansigana abana b’abakobwa  batatu , nyuma aho agarukiye yazanye undi mwana w’umukobwa yabyaye ahandi ndamurera ariko agakomeza kumpohotera ambwira ko ntacyo bazamarira”.

 Mukakarasira akomeza avuga ko kugeza ubu abana  bose  ari we  ubarera kandi akabashakira  imibereho, umugabo we bikaba ntacyo bimubwiye  kubera ko akomeza kumubwira ko umwana ufite agaciro ari umwana w’umuhungu.

Ati “inshingano zose zo murugo ni ngewe zireba, ni ngewe umenya icyo abana bari burye muri macye ni ngewe ubitaho, umugabo wange avuga ko umwana ufite agaciro ari umwana w’umuhungu, ibi bituma hari igihe aza yasinze maze agakubita abo bana tugasohoka tukajya kurara mu baturanyi”.

 Umuturage wo mu murenge wa Gishari utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko bamwe mu baturage bagaragaje ko abagore bagihohoterwa kandi atari bo batera inda ahubwo icyo kibazo cyakagombye kubazwa umugabo,kuko umugabo ari we utera inda ariko ngo ahanini biterwa n’imyumvire y’umugabo  no kudasobanukirwa uburenganzira bw’umugore kubera ubujiji.

Karasanyi yagize icyo abivugaho ati”bibaho cyane ariko usanga bibera hagati mu muryango ariko ntibabishyire hanze  akagenda agashaka undi mugore ariko bidasakuje hanze cyane ngo buri wese abimenye. Ihohohoterwa rwose ririho kandi rigomba gukosorwa abo bagore ndetse n’abo bana bakabona ubuvugizi”   Mukankuranga Jeanne na we yagize ati “Abagore bararengana cyane  ku ihohoterwa ribakorerwa  rishingiye ku kubyara  igitsina kimwe.” 

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana MBONYUMUVUNYI Radjab yabivuzeho muri aya magambo ati’’ Igihe umugabo ataye inshingano zo kwita  ku bana be icyo gihe akurwaho abo bana kuko aba atagishoboye kubaha bwa burenganzira bwabo.”

Itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ko,umuntu ukorera uwo bashyingiranywe igikorwa cy’ ihohotera kibabaza umubiri kandi gishingiye ku gitsina aba akoze icyaha. Iyo abaihamijwe n, urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y, imyaka itatu[3]ariko kitarenze imyaka itanu[5].

 MURERWA REBECCA

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here