RWAMAGANA: Imirimo ikorwa n’abagore mu ngo ntihabwa agaciro na bamwe mu bagabo

Mu makimbirane agaragara mu miryango imwe n’imwe usanga hari n’ishingiye ku myumvire y’abagabo badaha agaciro imirimo yo mu rugo ikorwa n’abagore babo, maze bikababaza abagore babo bikaba byaakurura intonganya za hato na hato, bikaba  byanazana ingaruka mbi za gatanya  mu muryango nyarwanda.

Mu karere ka Rwamagana  mu murenge wa  Kigabiro akagari ka Isibagire  umudugudu wa Bacyoro ni kamwe muduce twasanze bamwe mu bagore bahohoterwa n’abagabo babo aho  umugabo adaha agaciro umugore avuga ko imirimo yo mu rugo ari iy’abagore.

Nyirabihogo ni  umubyeyi  ufite abana batanu  avuga ko yahozwaga ku nkeke n’uwo bashakanye avuga ko ntacyo amaze kuko imirimo yo mu rugo ntacyo yinjiriza urugo.

Agira ati: ”Umugabo wanjye  yampozaga ku nkeke ambwira ko nta kamaro maze nta kintu nkora ngo abone ko nkwiye agaciro, yahoraga ancunaguza kugeza aho yazanaga n’inshoreke mu nzu twabagamo ashaka kunyereka ko ntacyo maze

Abatuye  umurenge wa Muhazi  bagaragaza ko iyi mirimo ikorwa n’abagore mu ngo ari nk’ umuco igenewe gusa abagore, ko nta mugabo wajya guteka, kuvoma, gutashya, gusasa n’ibindi…, niyo mpamvu iyo mirimo abagabo batayiha agaciro.

 Abagore nabo kubera kudasobanukirwa neza itegeko ry’uburinganire n’ubwuzuzanye  bituma bumva abagabo nabo bakagize uruhare mu mirimo ikorwa mu rugo, bitagenda gutyo bikabavirimo intonganya za hato na hato bikabageza no makimbirane yanavamo  gutandukana.

Kanamugire we abarizwa mu kagari Ka Nsinda mu Murenge wa Muhazi, avuga ko abagabo batumva ko bashobora gufatanya n’abagore babo, bagifite imyumvire yo hasi.

Agira ati: “Akenshi abagabo bakora iryo hohotera usaga ari ba bagabo bagifite simyumvire iri hasi aho bumva ko ari imirimo y’abagore,  bavuga ko bakuze basanga ari ibikorwa n’abagore

Akomeza avuga ko abagore bakwiye gukorerwa ubuvugizi bwimbitse  kuko bahohoterwa cyane kandi bakongera ubuvugizi mu nzego z’ibanze zikagera mu ngo zibasobanurira ubwuzuzanye mu muryango. 

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana  Mbonyumuvunyi avuga ko nta tegeko rihari  rirengera umugore ahubwo ko hari itegeko rirengera abashakanye

Agira ati “itegeko rihari ntirihana umugabo wahohoteye umugore ahubwo rihana umwe mu bashakanye ugaragaweho n’amakosa mu muryango”

Itegeko nomero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018riteganya ibyaha n’ ibihano muri rusange. Ingingo ya 137 ivuga umuntu ukorera uwo bashyingiranywe igikorwa cy, ihohotera kikababaza umubiri kandi gishingiye ku gitsina,  aba akioze icyaha.Iyo abihamijwe n, urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y, imyaka itatu[3]ariko kitarenze imyaka itanu[5].

MURERWA REBECCA

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here