Kayonza: SACCA yunganira abagizweho ingaruka na covid19,muribo harimo abarimu.


Ikigo cya SACCA (The Streets Ahead Children’s Centre Association) cyashinzwe mu mwaka wa 2003.
SACCA yatangiye ifite intego nyamukuru yo gufasha abana bavanywe kumuhanda.
ikaba ikorera mukarere ka Kayonza.
Nyuma yaho icyorezo cya corona virusi(covid19) kigereye mu Rwanda, SACCA yatekereje kuburyo yafasha abagizweho ingaruka nacyo.

Ni muri urwo rwego SACCA yatangiye gahunda yiswe RAPID(Rwandan Answer to Pandemic through Investment and Development).
Iyi gahunda igizwe n’ibice bibiri (2) by’ingenzi
Nkuko bivugwa na Mukamuyenzi Valantine umuyobozi wa SACCA, ibi bikaba ari Ubukangurambaga no kubaka ubukarabiro ahahurira abantu benshi.

Mu ubukangurambaga kandi ngo harimo no kunganira abantu bagizweho ingaruka na covid 19 muburyo butandukanye.

Uyumuyobozi avuga ko kubufatanye n’akarere ka Kayonza bahisemo abagenerwabikorwa ba RAPID.
Aba ngo bakaba ari Imiryango itishoboye 300 y’abakuze n’abafite ubumuga,n’imiryango 300 y’abatishoboye.
Iyimiryango yose hamwe uko ari 600 izunganirwa mu mibereho ibayemo.
akomeza avuga ko abandi bagenerwabikorwa ari
abakoraga uburaya 125 n’ abakoraga indi mirimo harimo n’abakozi b’ibigo by’amashiri yigenga 425.


Uko gahunda y’ubukangurambaga ikorwa

Nkuko umuyobozi wa SACCA yabitangarije www.muburezi.com ,
SACCA ikora ubukangurambaga mumirenge ine(4) y’akarere ka Kayonza kandi ngo iki gikorwa kigirwamo uruhare n’urubyiruko rw’abakangurambaga 179 .
Ati ” ubukangurambaga tubukorera mu imirenge ine ariyo Mukarange, Kabarondo, Gahini na Nyamirama bikagirwamo uruhare n’urubyiruko. uru rubyiruko rukorana n’inzego zo k’umudugudu n’akagali bakagira uhuza ibikorwa kuri buri murenge.”
Akomeza avuga ko aba bakangurambaga bajya muri buri rugo rwatoranijwe mubazafasha mu kuzamura imyumvire bakabasobanurira uko covid19 yandura ndetse n’uko bayirinda.

abakangurambaga basura abagenerwabiko bakababwira uko covid-19 yandura uko bayirinda ndetse n'ingamba leta iba yashyizeho
abakangurambaga basura abagenerwabiko bakababwira uko covid-19 yandura uko bayirinda ndetse n’ingamba leta iba yashyizeho

Uru rubyiruko kandi ngo nyuma yo gufasha abagenerwabikorwa kumenya uko covid19 yandura no kuyirinda, babafasha no kumenya amabwiriza aba yashyizweho na Leta.
ibi bikajyana no guha aba bagenerwabikorwa ibikoresho bibafasha kwirinda covid 19.
uyumuyobozi kandi avuga ko bagenera agashimwe abakangurambaga.
Ati”Uru rubyiruko narwo ruhabwa ubushobozi bwaba ubw’amahugurwa ndetse n’ishimwe bagenerwa buri kwezi. ndetse Mu rwego rwo korohereza abahuzabikorwa b’urubyiruko bakorera kumurenge(youth volunteers coordinators) SACCA yabahaye amagare 38 abunganira mu ingendo bakora ndetse ibagenerana ishimwe ringana na 30.000frw hiyongeraho 15.000frw y’itumanaho. ”

youth coordinators bahawe igare
youth coordinators bahawe igare

Akomeza avuga ko muri iki kigorwa cy’ubukangurambaga bari no kubaka ubukarabiro rusange ahahurira abantu benshi, iki gikorwa kikazagera ku imirenge 12 ndetse n’ibigo by’ubuzima(poste de sante) 28 mu karere ka Kayonza.
ubukarabiro rusange bwubakwa kumirenge na poste de sante

Umuyobozi avuga ko muri ubu bukangurambaga
bubatse inzu 5, bagashyiramo ibikoresho nkenerwa ndetse ngo zikaba zarashyikirijwe abagenerwabikorwa.

inzu zashyikirijwe abagenerwabikorwa
inzu zashyikirijwe abagenerwabikorwa

Uko inkunga y’ingoboka itangwa
Umuyobozi wa SACCA avuga ko, kubufatanye n’akarere bahisemo abagenerwa inkunga y’ingoboka.
inkunga ikaba amafaranga n’ibiribwa.

Umuyobozi wa SACCA avuga ko binyuze muri RAPID batanga amafaranga n’ibiribwa.
Ibi bihabwa bamwe mubatakaje akazi cyangwa bakaba bataremererwa kongera gukora kubera covid19 kandi bakaba batuye mu imirenge ya Mukarange,Gahini,Nyamirama cyangwa Kabarondo. Aba kandi ngo bakaba ntabundi buryo bwo kubunganira bafite.

ati “iki kiciro Harimo abarimu n’abandi bakozi bakorera mu ibigo by’amashuri yigenga biri mumirenge ine (4) navuze haruguru, hakabamo n’abakora indi mirimo itandukanye yagizweho ingaruka na covid19.
aba bose bagenerwa amafaranga 24,230frw buri kwezi. Ibi bikazakorwa mu igihe cy’amezi atatu kandi amafaranga yose anyuzwa kuri konte z’abagenerwabikorwa.”

umuyobozi akomeza avuga ko hari umwihariko kuri bamwe ati
“Muri aba harimo 125 bahoze bakora umwuga w’uburaya.
Aba bakaba barashyiriweho umwihariko w’amahugurwa ndetse nyuma yo guhugurwa buriwese akaba azahabwa ubufasha bwo gutangira umushinga utarenze 60.000frw. kandi bagakomeza no gukurikiranwa”.Abagerwaho n’ubu bufasha bose hamwe bakaba ari 550.

Uretse igikorwa cy’ubukangurambaga kizamara amezi atandatu(6) n’abakoraga umwuga w’uburaya bazakomeza gukurikiranwa, ubufasha bundi buzatangwa mu igihe cy’amezi atatu.
RAPID ikaba ifite
abagenerwabikorwa 1,329 bagerwaho n’ibikorwa byayo muburyo buhoraho. Gusa, abasaga 5,000 nibo bazagerwaho nibikorwa bya RAPID muri rusange.


NIYOMWUNGERI Jacques

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here