Abashoferi batwara imodoka za Ritco baratabaza kubera igitugu cya Gasana Jaques.

Umuntu kuw’undi iyo babanye neza usanga bitanga umudendezo ,haba aho batuye cyangwa aho bakorera.Ikigo cya Ritco cyahoze cyitwa ONATRACOM haravugwamo urunturuntu kubera Gasana Jaques wigize indakoreka kuko yitwaza ko batazi uko yaje muri icyo kigo.

Ubwo twageraga Nyabugogo ahaparika amabus yanditseho Ritco ategereje gutwara abagenzi bajya mu ntara nizibavanyeyo ,bamwe mu bashoferi biyi company twumvise bugarijwe n’ intimba.

Umwe ati”ese Sha wowe Gasana yagupanze mu wuhe murongo?undi ati”jyewe Gasana anshyira mu murongo mubi agamije kunaniza ngo nanirwe ansimbuze abandi.

Ubwo twegereye abo bashoferi turaganira ,ariko bangako twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo.Umwe twamwise Hassan kugirengo tumurindire umutekano.Hassan yadutangarije Gasana arimo guteza igihombo Ritco kubera inyungu ze nkaho umushoferi wakoreye Rusizi Kigali amugenera ibiribwa bitandukanye.

yagatare Kigali,Rubavu Kigali kuko izi ligne zibamo abagenzi benshi baviramo mu mayira hakongerwamo abandi.

kindi undi mushoferi yadutangarije ni uko ubu hari abo yabeshyeye ibyaha bakirukanwa bakarega bagatsinda.Abakanishi nabo ntibacana uwaka na Gasana kubera imyitwarire ye ibabangamira.Kugeza ubu hibazwa niba ibyo Gasana akora niba bitagaragarira abakuriye Ritco ngo babe bamuhindurira umwanya.Ubwo twageraga muri Ritco twasanze nta muyobozi uhari,na Gasana ntawaruhari tumuhamagaye kuri nimero ye ntiyatwitaba.

shinzwe uburinzi ku gipangu cya Ritco twamubajije niba Gasana ari bugaruke cyangwa atagaruka adutangariza ko atabizi.Ibigo bya Leta bishorwa mu manza nababa barahawemo inshingano zo kuyobora bo bakibera abategetsi nka Gasana Jaques uzambije Ritco.Abatabara nibatabare bumve ibibazo byabo bashoferi.Ubwo tuzabasha kubonana nabayobora Ritco tuzabagezaho inganba bafatiye Gasana.Iyi mikorere ya Gasana inyunyuza abashoferi ikwiye gucika.

Mukandayisenga Juleinne

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here