umujyi wa Kigali uri inyuma mu kubaka ibyumba bishya by’amashuri bishya

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko umujyi wa Kigali uri inyuma mu kubaka ibyumba bishya by’amashuri bitewe n’ikiguzi cyo kubaka mu mujyi n’ubwinshi bw’abanyeshuri bahiga.

Ibi yabigarutseho kuwa 10 Ukuboza 2020, ubwo yari mu kiganiro na RBA cyagarukaga ku nama y’Umushyikirano izaba kuwa 16 Ukuboza 2020, ku nshuro ya 18.

Muri Kamena uyu mwaka hirya no hino mu gihugu hatangijwe iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri 22 505 n’ubwiherero 31 932, bigamije gufasha kugabanya ubucucike mu mashuri n’ingendo ndende zikorwa n’abanyeshuri hamwe na hamwe.

Minisitiri Uwamariya yavuze ko kuba umujyi wa Kigali uri inyuma ahanini byatewe n’umubare munini w’abiga mu mujyi ndetse no kuba ikiguzi cy’ubutaka gihanitse.

Yagize ati”Umujyi wa Kigali urugendo si rurerure ahubwo usanga abanyeshuri aribo benshi cyane noneho hakiyongeraho n’ikiguzi cyo kubaka mu mujyi”.

Yavuze ko kubera imiterere y’umujyi hari aho bahagiye bubakwa amashuri ageretse kugira ngo barondereze ubutaka.

Ati” umujyi wa Kigali niwo uza inyuma bitewe n’imiterere y’umujyi.Hamwe tugomba kubaka tujya hejuru. Ibyumba bikiri inyuma n’ubundi ni ibyumba bigeretse ariko no kujya gushaka ubutaka bwo kubakaho, ujya kureba ikiguzi cy’Ishuri ugiye kuhashyira n’icy’ubutaka ugasanga nabyo birarenze.”

Minisitiri Uwamariya Valentine yavuze ko mu kubaka amashuri ageretse mu mujyi wa Kigali, byakozwe mu rwego rwo kugira ngo haboneke n’ibindi bikorwa remezo birimo n’imbuga abana bidagaduriramo.

Ati”Hari naho twagiye duhindura ibyo twari twateguye mbere kuko wasangaga nitujya kubaka turambuye, amashuri araba make na cya kibuga abana bakiniramo kikabura kandi mu mabwiriza twatanze hagomba kuboneka n’ikibuga abana bakiniramo.”

Intara y’Uburasirazuba niyo iza ku isonga mu kubaka ibyumba by’amashuri byinshi aho hubatswe ibyumba bishya bigera ku 6,725 ,Uburengerazuba bufite ibyumba bigera ku 5,752, Amajyepfo ni 4000, Amajyaruguru ni ibyumba 3000 naho mu mujyi wa Kigali hamaze kubakwa ibyumba 1800.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here