Abaturage bo mu murenge wa Gasata barasabira Gitifu Munyaneza Aimable kwegura .

Munyaneza Aimable Gitifu w'Umurenge wa Gasata usabirwa n'abaturage kwegura [photo archoeves]

Umurenge wa Gasata ni umwe muyigize Akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Munyaneza Aimable Gitifu w’Umurenge wa Gasata usabirwa n’abaturage kwegura [photo archoeves]
Uyu murenge umaze igihe uvugwamo urugomo rukabije,rwiganjemo kwambura amatelefone ndetse n’amashakashi cyane cyane igitsina gore.

Sibyo gusa kuko uyu Murenge wa Gasata uvugwamo inzoga zinkorano.Aha niho hava ibyifuzo by’abaturage basaba ko Gitifu Munyaneza Aimable yakwegura byananirana akeguzwa.

Munyaneza Aimable yahawe kuyobora Umurenge wa Gasata yaramaze igihe mu karere ka Nyarugenge.

Ivugururwa ry’inzego zibanze 2006 ritangira Munyaneza bamuhaye kuba Gitifu w’Umurenge wa Nyakabanda ho mu karere ka Nyarugenge yaje kuregerwa umukuru w’igihugu yasuye umujyi wa Kigali.Icyo gihe yarezwe ibirego bitandukanye .Munyaneza Aimable yimuriwe mu murenge wa Kigali nawo wo mu karere ka Nyarugenge ,naho ntibyamuhiriye kuko yaranenzwe kugeza yimuriwe mu murenge wa Kanyinya.

Muri uwo murenge wa Kanyinya yavuzweho gutonesha mu myubakire,aho bamwe bubakaga akabakingira ikibaba abandi akabasenyera.

Inama njyanama y’Akarere ka Nyarugenge yamugize ushinzwe abakozi.

Haje gufatwa icyemezo cyo kumwirukana akingirwa ikibaba yimurirwa mu karere ka Gasabo nabo bamuha umurenge wa Gasata.

Ubwo twari mu murenge wa Gasata twaganiriye n’abaturage ,ariko ikiniga aricyose.Aha bagiraga bati”mu murenge wa Gasata umutekano uragerwa ku mashyi kubera imikorere idahwitse iva mu murenge kugera mu mudugudu.

Ibitangazamakuru nka BTN iteka bikora inkuru z’urugomo ruba rwakozwe n’insoresore zigometse.

Undi muntu ati”inzoga zinkorano zicururizwa mu mago nazo ziba nyirabayazana.Aba baturage bakaba batabaza ngo barenganurwe bahabwe umutekano usesuye cyane ko mu mujyi hatari hakwiye kumvikana umuturage wambuwe fone cyangwa uwambuwe ishakoshi.

Abo bireba nimwe muhanzwe amaso ku kibazo cyo mu murenge wa Gasata.

Mukandayisenga


 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here