Mukamfizi Annonciata aravugwaho kuyoboza igitugu Kampani ya New Life NT &MV LTD ayiganisha mu manza.

Abakozi ba New Life Company barijujutira iyirukanwa rya hato na hato ritubahirije amategeko

Abakorera “Company” ya “New Life NT &MV LTD” bari gukorera ku gitutu cya Mukampfizi Annonciata uri kubakangisha kubirukana.

Abakozi ba New Life Company barijujutira iyirukanwa rya hato na hato ritubahirije amategeko

Amakuru agera ku kinyamakuru muburezi.com nay’uko imikorere igaragara muri iyi Kampani itari myiza kandi ikaba yaratangiye kugaragaramo mu gihe  Mukampfizi Annonciata ayigezemo, akihagera yahise  yirukanye Ntaganira Modeste wari warayishinganye na Mvuyekure Francois.

Abasesengura ibibazo byugarije iyi “Company” ya “New Life NT &MV LTD” babishingira ku miyoborere itanoze iranga umuyobozi w’iyi “Company” Mukampfizi Annonciata ubyuka yirukana uwo yanze akinjiza mu kazi uwo akunze.

bamwe mubo twaganiriye ariko bakanga ko amazina yabo yajya ahagaragara kubera impamvu z’umutekano wabo bagize bati “Mu minsi yashize Mukampfizi Annonciata yirukanye abakozi benshi bose bakaba bagiye kuregera uburenganzira bwabo.

bakomeza bagira bati “nk’uwitwa Gaudence Nyiransabimana yazize ko yakoranaga na Modeste.

Uwarushinzwe akanama k’amasoko Emmanuel, Undi wirukanywe bigatungura benshi kubera isano afitanye na Mukampfizi ni uwitwa UmulingaBernedette kuko musaza we atunze umukobwa wa Mukampfizi.

si abo gusa birukanywe kuko hari n’abandi bakozi birukanywe harimo n’abakoraga umwuga w’ubushoferi aribo Muvunyi na mugenzi we Pascal.

kubera ikibazo cyo kwirukana abakozi bidakurikije amategeko uyu Mukampfizi ari gutuma “Company” ihora mu manza ibintu biri guteza igihombo gikabije, nk’ubu Uwitwa Ntirenganya Theogene we akazaburana na “New Life NT &MV LTD” ku itariki 13 mutarama 2021 ,kuko abishyuza uburenganzira bwe yavukijwe na Mukampfizi.

Ibaruwa uwitwa NTIRENGANYA yandikiye umuyobozi wa New life NV&MT asaba guhabwa ibyo amategeko amuteganyiriza igihe yirukanywe binyuranije n’amategeko

Undi wirukanywe bigatungura benshi ni Rusine Abdoul Kharim.Uyu yarashinzwe abakozi yirukanywe azira ko Mukampfizi atamushaka.

bamwe mubafitanye isano Ntaganira Modeste bo batanarije itangazamakuru ko yabasinyishije amabaruwa yo gusera ku kazi hari abasore bari kubakanga ko nibatandika bafungwa.

Abandi ni Mugunga na Clement bakoraga muri Ritco.Iyi Kampani kandi abashoferi bagiye kwigaragambya ku wa gatatu kubiro bya Mukampfizi.

Cyprien wayoboraga abakozi bakoraga mu Kiyovu nawe yarirukanywe.

kugeza ubu “Company” Mukampfizi  abereye umuyobozi ayishoye mu manza z’uruhururirane zishobora gutuma yamburwa amasoko cyane ko aba bakozi batangiye kwiyambaza ubutabera.

Ntaganira ajya kwirukanwa Mukampfizi yamwambuye imodoka ya Dyna “plaque” RAD 585P arangije ayiyandikishaho.

Andi makuru atangazwa na bamwe mu bakozi ba “New Life NT & MV” ni uko uyu Mukampfizi afatanije nuwiyita perezida muri Ritco James bakomeje gushyamiranya inzego ku nyungu zabo bwite.

Uyu Gasana niwe ugena umukozi wa “New Life NT &MV” muri Ritco. Mu gihe twategura iyi nkuru twagerageje kuvugisha  Mukampfizi biciye ku murongo wa Telephone ngendanwa ariko yanga kutwitaba tugiye kubiro bye yanga kutuvugisha abwira umuhungu witwa Nyangabo Olivier ngo abe ariwe uduha amakuru ,kuko we ngo ntamwanya afite wo gutakaza ku banyamakuru babuze icyo bakora.

Igihe yasabwaga n’ibitangazamakuru bitandukanye amakuru amuvugwaho yanze kuvugana nabo.

Birababaje biteye agahinda kubona umukoresha yirukana abakozi binyuranije n’amategeko akongeraho no gushaka gukubita itangazamakuru.

Amahame yo gutara no gutangaza inkuru byemewe ko uruhande ruvugwa ruhabwa ijambo.Nibyo byakozwe Mukampfizi akimana amakuru,agashaka no gukubita umunyamakuru.

abo bireba nibarenganure abakozi ba “Company New Life NT & MV” birukanywe na Mukampfizi hatakurikije amategeko agenga imyitwarire y’abakozi

Mukandayisenga Julienne.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here