Kampani Region flowes Ltd ishobora gufunga imiryango kubera imiyoborere mibi ya Mukamfizi Annonciata.

Mukampfizi uvugwaho imiyoborere mibi muri kampani Region flowers

Amakuru akomeje kuvugwa kuri Mukamfizi Annonciata nashingiye ku mikorere ye n’imyitwarire ikomeje kumuranga.

Mukampfizi uvugwaho imiyoborere mibi muri kampani Region flowers

Mukamfizi Annonciata ni umukecuru utarukwiye kuba ajya mu manza nkizo arimo mur’ikigihe.

Urubanza rwa mbere arufitanye n’umuryango we baburana umutungo basigiwe n’ababyeyi babo bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi.

Uru rubanza ruri mu rukiko rw’ibanze rwa Kacyiru.Mukamfizi yarenganije abavandimwe be avugako umutungo wose wa se umubyara yawumuraze.Abavandimwe be bo bakamubaza iryo rage aho ryabereye kandi umuryango wose warishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Mukamfizi yatangiye kugirana ibibazo nabafatanije Kampani n’umugabo we abishyuza ideni atabahaye,kuko ayo mafaranga yavuye muri Kampani ya Region florwes,yayatwaye ari ukuyihombya.

Mukamfizi yaje kujya muri Kampani New Life y’umugabo we ariyizambya ayiteza imanza kugeza ubwo akuweho ku ngufu kuko nubu bamwe mubakozi yirukanye yishe itegeko bagannye inkiko ngo barenganurwe.Amakuru akomeje gusakara ni ay’uko Mukamfizi yagiye mu mujyi wa Kigali kurega abo bafatanije Kampani ya Region florwes ko har’isoko ryatwawe nindi Kampani.

Amakuru yandi agera ku kinyamakuru muburezi com ni ashimangira ko hari abakozi ba Region florwes bagiye kurega kugirengo barenganurwe ,ibaruwa Mukamfizi yanga kuyisubiza .

Abakozi birukanywe ni Nzeyimana didas na Havugimana Elie

Mukamfizi Annonciata yafashe ibiro bya Region florwes arabifunga yirukana umucungamutungo Mukashema Joeyse ,ahita yimurira ibiro muri New Life atagifitemo imigabane kandi akishyuza abo basangiye Kampani kuko amazu ari ize ziri mu kagali ka Gabiro mu murenge wa Nyarugenge ahazwi Biryogo Tarinyota.

Aya mafaranga akaba adakwiye kuyishyuza kuko Region florwes itahakorera.Kuba avanga ibikoresho byizo Kampani ebyeri bitera imwe igihombo.Kuba Mukamfizi yambara ikarita y’akazi ya New Life aho kwambara iya florwes ayobora nabyo bitera ikibazo gishobora kmuganisha mu nkiko.

Uru ni rumwe murutonde rwabirukanywe bakaba baramureze.Twagiye gushaka Mukamfizi Annonciata kugirengo tuvugane aranga ngo ntacyo avugana n’itangazamakuru ryabuze icyo rikora.Yakomeje avugako we ar’umukecuru usenga ko ibyo Modeste na Rusine Karimu bamwanga ntacyo bazamutwara .

Bizwiko ihame ry’itangazamakuru uvugwa ahabwa umwanya ,iyo ataguhaye amakuru utangaza ay’ufite.

Mukandayisenga Julienne.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here