Mukamfizi Annonciata akomeje kuzambya Kampani yitwaje ko ziyoborwa n’umugabo we Mvuyekure Francois.

Mukampfizi uvugwaho imiyoborere mibi muri kampani Region flowers

Amakuru akomeje gucicikana muri Kampani zikora isuku zikanatera indabo mu mujyi wa Kigali,navuga ko zugarijwe n’ibibazo bitezwamo na Mukamfizi Annonciata.

Mukampfizi uvugwaho imiyoborere mibi muri kampani Region flowers

Izo Kampani n’eshatu imwe yitwa Royal cleaning Ltd igizwe na:Mvuyekure Francois,Mudenge Michel,Sikitu Jerome na Bisangwa Eduard,kongeraho abagore babo.Ubu rero iyi Kampani Royal cleaning Ltd iri mu manza na Sikitu Jerome rumwe rukazaburanwa tariki 16 werurwe 2021.

Intandaro y’uru rubanza ngo ni Mukamfizi Annonciata kuko Sikitu yabajije imodoka ya Mazida hamwe na Moto byaburiwe irengero.Mukamfizi yahise ategeka Mvuyekure kwirukana Sikitu muri Kampani ya Royal cleaning Ltd nawe agana inkiko.Ibi bikoresho nibiramuka biburiwe irengero bizakizwa n’inkiko.

Indi Kampani yugarijwe n’ibibazo ni New Life NT & MV Ltd ya Mvuyekure Francois ariko Mukamfizi ayishoye mu manza z’urudaca.Amakuru agera ku kinyamakuru muburezi com nay’uko Makadafu wayikoreraga yatanze ikirego yishinganisha kubera urugomo n’ihohoterwa yakorewe na Mukamfizi.

Amakuru akomeje kuzunguruka nay’uko urwego rw’ubugenzacyaha bwahamagaje Mvuyekure Francois kugirengo atange ibisobanuro.Undi warenganijwe na Mukamfizi ni Valens wari umukanishi na Muvunyi wari umushoferi bo bandikiye umuyobozi wa New Life ,ariko kugeza n’ubu ntibarasubizwa nabo baganira n’itangazamakuru baritangarijeko bagiye kugana ubutabera.

Aba birukanwa bagize bati”twirukanywe na Mukamfizi ari kumwe na Jean Marie Rusezerangabo twumvako akora mu karere ka Gatsibo ashinzwe ibibazo by’abakozi.Aha tukibaza ukuntu umukozi wa Leta yivanga mu mirimo bwiye ya za Kampani zigenga.Aba bakozi bakavuga bati”nigute Jean Marie avugako ashinzwe abakozi mu karere ka Gasabo kandi nabyo abeshya akarenga imbibi akaza kutwirukana.

Iyi New Life ifite ikibazo cy’uko itakinoza ingamba yari yariyemeje mu karere ka Nyarugenge ,ariko igakingirwa ikibaba na Gitifu w’Akarere Musafili Leonidas.Abatwarirwa ibishingwe baratabaza kuko byababanye byinshi .

Abamotari nabo bajya gushaka serivise kuri polisi nkahazwi kwa Kabuga ku Muhima iyo baparitse bagiye ku Irembo ngo babone ibyangombwa Mukamfizi ashyiraho ubishyuza amafaranga maganabili uko baparitse.Umumotari twaganiriye akangako dutangaza amazina ye yagize ati”Muzadukorere ubuvugizi kuko kwishyuzwa umuhanda wa Leta nutagira aho ahurira na Koperative nimwe birababaje.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge[photo archives]
Ese ubundi Mukamfizi we aratwishyuza akishyura Leta?indi Kampani ni Region flowers Mukamfizi yashingiwe n’umugabo we ayigiramo 50% ariko nayo yayishoyemo imanza abirukana byishe itegeko.Tariki 16werurwe 2021 hari urubanza ruzaburanirwa I Rusororo mu karere ka Gasabo ,aho bene wabo na Mukamfizi bamurega kubahuguza isambu.

Aba burana na Mukamfizi barasaba kurenganurwa.Twagerageje kureba Mukamfizi yanga kutwakira kuva kuwa kane nyuma aduha gahunda yo kuwa gatandatu atubwira ko aduha amakuru none ,ubu dukora iyi nkuru yatubwiye twandike ibyo dushaka we nta muntu yanga nta nuwo azanga ,kuko abamwanga imana niyo izamurengera.

Mukandayisenga Julienne

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here