Bamwe mu birukanwe muri Tanzaniya barishimira iterambere bagezeho babifashijwemo na Croix Rouge

Abaturage birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya bibumbiye mu ma koperative bikura mu bukene bagera ku iterambere babifashijwemo na Croix Rouge y’u Rwanda.

Mu mwaka wa 2013 nibwo hari abanyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya, aba banyarwanda baje nta kintu bafite kuberako birukanwe batunguwe maze imitungo yabo igasigara muri Tanzaniya.

Aba baturage bahise batuzwa mu bice bitandukanye by’igihugu bitewe naho bari baragiye baturuka igihe berekezaga muri Tanzaniya, maze batangira ubuzima bundi bushya.

Abaturage batujwe mu Karere ka Nyagatare mu mirenge ya Rwimiyaga na Karangazi bavuye muri Tanzaniya barashima Croix Rouge yabafashije kwikura mu bukene bakagera ku iterambere.

Mu ntangiriro za 2016 nibwo umuryango wita ku bababaye Croix Rouge y’u Rwanda watangiye gufasha aba baturage,  maze ibabumbira  muri koperative 12 buri  koperative ishyirwamo abanyamuryango 25.

Izi koperative zaguriwe imirima indi zirayikodesherezwa, buri koperative ihabwa inka eshanu n’ihene enye kuri buri munyamuryango. Bigishijwe kandi uburyo bahingira isoko, bigishwa kwita ku bana babo babagaburira indyo yuzuye n’ibindi byatumye iyi miryango itera imbere.

Ubuhamya bwa bamwe mu baturage birukanwe muri Tanzaniya

Ryabagambi Nassan yavuze ko bamunyaze inka ze n’indi mitungo yari afite muri Tanzania, gusa mu mwaka wa 2016 yahawe ubutaka bwo guhingaho yigishwa gukorera hamwe n’abandi.

Agira ati “ Mfite abana umunani, abo bose bakomeje kwiga neza kuko harimo abishyurirwa na leta abandi nabo bafite imishinga ibishyurira. Mu byo nari mfite Tanzania byari byinshi ariko nta mahoro nari mbifitemo, twahoraga  turenganywa tuzira ko tutari abanyagihugu,ari umwana cyangwa umukuru w’umunyagihugu yakugiriraga nabi, ariko ubu ndi mu gihugu cyanjye nta kibazo mfite.”

Ryabagambi ashimira umuryango wa Croix Rouge wamufashije kwikura mu bukene ukamworoza, kuri ubu akaba abasha kunywa amata atayaguze we n’umuryango we.

Rutayisire Steven ni umugabo  ufite abana bane ashimira Leta y’u Rwanda  kuba yarabakiriye neza, anashimira Croix Rouge kuba yarabegereye ikabafasha kwikura  mu bukene.

Agira ati “ urebye imibereho yanjye  hari aho  maze kugera, mbere twategerezaga inkunga zituruka kuri leta none ubu namenye gukorera mu matsinda mfatanyije n’abandi. Ntitwari tuzi guhinga ariko ubu turabizi neza, nubwo byabanje kutugora, ubu twororera mu biraro kandi tubasha no gukodesha ubutaka kugirango dukomeze guhinga”

Umuyobozi ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel yavuze ko bishimira iterambere abaturage bafashije bamaze kugeraho.

Yavuze ko kubabumbira mu makoperative byatumye bakorera hamwe n’umusaruro babona ukiyongera.

Mazimpaka avuga ko bafashije imiryango igizwe n’abantu 300 harimo abantu 150 birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya ndetse n’abandi bari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe bahabwa  inka 60 n’ihene 702, baguriwe imirima , bubakirwa ubwanikiro bifashisha iyo bejeje, ndetse bafashwa no mu bindi bikorwa bitandukanye.

  Buri koperative yahawe inka eshanu

Uwimana Gratienne yavuze ko  Croix Rouge y’u Rwanda, yamufashije kwiteza  imbere

Umuyobozi ushinzwe Itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel .

Biseruka jean d’amour

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here