Munyakazi Sadate wazambije ikipe ya Rayon sports noneho rurageretse n’umunyamakuru Sam Karenzi.

Munyakazi Sadate

Ibihe ntibyihishira mu minsi yose,aha niho hatumye havuka ikibazo hagati ya Munyakazi Sadate wabaye ikibazo mu ikipe ya Rayon sports,aho yagurishije abakinnyi mu ikipe ya APR fc nayo ikamuha ishimwe rya miliyoni ebyeri z’amafaranga y’u Rwanda.

Munyakazi Sadate

Munyakazi Sadate yumvikanye ku maradiyo atandukanye yikoma umunyamakuru Sam Karenzi avuga ko amubangamira.

Munyakazi Sadate yongeye kugenda ashyira ku nkuta ze  za “tweet”anenga abanyamakuru ba Radio 10. Ibi ntibyaciriyaho kuko Sadate yavuzweho ko fan club abamo yavugiyemo amagambo yo gutoteza Sam Karenzi.

Haje gukurikiraho ibiganiro byanyuze kuri Radio 10 no ku kinyamakuru igihe.com ko Sam Karenzi yatanze ikirego arega Sadate mu bugenzacyaha (RIB).

Abasesengura basanga Sadate yarahohoteye umunyamakuru Sam Karenzi kuko yashatse ko ahishira ibikorwa bibi yakoreye mu ikipe ya Rayon sports akanga akabitangaza.Sadate ubwo yakoranaga ikiganiro na Gerard Mbabazi umunyamakuru wa RBA kuri TVR nabwo yavuze izina Sam Karenzi ko ryamumanukaga rimusenya.

Munyakazi Sadate yasohotse mu kinyamakuru Gasabo.net herekanwa impamvu yafashe abakinnyi b’ikipe ya Rayon akabaha iy’APR fc ko ari ubucuti afitanye na Gen Mubalaka uyiyobora.

Nyuma yaho iyo nkuru ibereye kimomo Gen Mubalaka yandikiye ubutumwa Sadate bugira buti”ndugu Sadate turi kumwe iki kinyamakuru gikorerahe?”

kuba rero Sadate yakomeza kubangamira Sam Karenzi akoresha uburyo butandukanye byerekana ko hari ikitajyenda  ahanini amuziza ko atamufashije mu nzira yasenyagamo Rayon sports.

Bamwe bo mugatsiko ka Sadate barimo Murego Philimon na Rafiki birirwa babuza abakunzi ba Rayon sports gutanga umusanzu nk’uko bitangazwa na bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports.

Mukandayisenga Julienne

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here