Abakunzi b’ikipe ya Rayon sports barasaba ko Muvunyi Paul ,Muhirwa Fredy n’itsinda barikumwe bakwishyura amadeni bayisigiye. 

Muhirwa, Me. Zitoni ndetse na Muvunyi Paul[photo edited ]

Uruhurirane rw’ibibazo by’ingutu byongeye kuvugwa my ikipe ya Rayon sports bishingiye ku madeni.Bamwe mu banzi baganiriye n’ikinyamakuru muburezi.com bagitangarije ko hifuzwa umurongo uhamye ikipe yagenderaho.

Muhirwa, Me. Zitoni ndetse na Muvunyi Paul[photo edited ]
Ikipe ya Rayon sports yumvikanyemo ibibazo byo kwirukana abakinnyi cyangwa abatoza birukanywe my buryo bunyuranije n’amategeko.

Ikirego cyarezwe ikipe ya Rayon sports cyari icy’umutoza Raul Shungu wirukanywe na Komite ya Munyabagisha Valens yar’ifite umunyamategeko Me Zitoni Pierre Claver.

Haje kubaho Komite za Rayon sports zirinze imanza n’ibibazo by’urudaca,ahubwo barangamira kubaka ikipe y’ejo hazaza kugeza Muvunyi Paul ahawe inshingano n’ikipe ya APR fc kuza kuyisenya.

Muvunyi Paul akigabirwa Rayon sports yahise azana Me Zitoni kugirango buzuze inshingano zo kudurumbanya ikipe.

Inshingano zagezweho kuko ubu Rayon sports yatsinzwe urubanza n’umukozi wayo Ndayishimiye Jean Luc alias bakame,hiyongeraho undi mukozi yvan Minaert.

Ibi bikorwa bigayitse byakomeje kuba akarande kugeza ubwo Muvunyi na Muhirwa Fredy bagiriwe inama na Me Zitoni banze kumvikana na Bakame kugeza naho bamubwira ko batazamuha ibyangombwa byo kuva muri Rayon sports atabiguze.

Bakame amaze kwishyura ibyo ikipe ya Rayon sports yamusabaga nawe yagannye inkiko.

Kuva Bakame yatangira kuburana nta rubanza Rayon sports yatsinze ,kandi Me Zitoni niwe waburanaga.Umwaka was 2018/2019 ikipe ya Rayon sports yagize ikibazo gikomeye kugeza naho bamwe mu bakinnyi bagiye bagurishwa muburyo butaziguye.Umwe mu bareyo twaganiriye akanga ko twatangaza amazina yabo kubera umutekano we tuganira yagize ati”Muvunyi Paul hari abamubonamo nk’igisubizo,ahubwo ar’ikibazo.

Urugero:Muvunyi Paul 2005 yatumye Rayon sports ibura igikombe cya Shampiyona ,aha ntawutarababaye.Muvunyi yagarutse asimbura Munyabagisha Valens wari waragize ikipe iy’umuryango we.Muvunyi na Zitoni bakigabirwa ikipe ya Rayon sports abenshi bahise bareka no kureba umupira.

Komite ya Uwayezu Fidele nayo yatoranijwe na Muvunyi Paul afatanije na APR fc ,ubu rero inkuru zizenguruka mu bakunzi b’ikipe ya Rayon sports bakaba baratangiye kwibaza ,igihe ikipe yabo izagirira umutekano.

Twahamagaye Muvunyi Paul kugirengo twumve icyo avuga ku nkuru zimuvugwaho ku bibazo byugarije Rayon sports ,kandi ashinjwa ko yagizemo uruhare ntiyabashije kutwitaba.

Niba rero ikipe ya Rayon sports izajya igira imanza ar’uko iyobowe na Muvunyi Paul ifite umunyamategeko Me Zitoni,byaba byiza batagarutsemo.

Amadeni yishyuzwa Rayon sports yakabaye yishyuzwa Muvunyi Paul n’itsinda rye kuko nibo bateje ibibazo.Bakame yazize ko yagiye gusura Karekezi Olivier afungiye kuri station ya Kicukiro.

Muvunyi ajya kuzana Yvan gutoza bari bamubujije,ariko kuko yari yaratoje muri Komite ya Gacinya agata akazi yaramugaruye.

Icyashimishije abareyo n’uko bananiranywe nawe akamwirukana.Ibi byabaye inzira yo kwerekana ko Muvunyi atari yaraje kubaka ikipe ,ahubwo yari yaraje kuyisenya.

Muvunyi arangiza manda ye yeguriye APR fc abakinnyi nk’uko n’ubundi ariyo ntego yari yarahawe.Abakunzi ba Rayon bati”Mana dusenga urakomeye komeza utube hafi.

Muhire Robert

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here