Akarere ka Muhanga:Bishop Twagirimana Charles rurageretse na Pasiteri Nimuragire Jean Marie Viannry uyoboye ADEPR ururembo rwa Nyabisindu.

Pasiteri Jmv Uyobora uyobora ururembo rwa ADEPR Nyabisindu mu Karere ka Muhanga

Amakimbirane agendanye n’imyumvire ya Pasiteri Nimuragire Jean Marie Viannry uyoboye ADEPR ururembo rwa Nyabisindu mu Karere ka Muhanga ikomeje gutuma agirana amakimbirane nab’agize Komite z’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Pasiteri Jmv Uyobora uyobora ururembo rwa ADEPR Nyabisindu mu Karere ka Muhanga

Ay’amakimbirane amaze igihe kitarigito nk’uko bitangazwa na Bishop Twagirimana Charles uhagarariye Komite z’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi.

Tuganira na Bishop Twagirimana Charles yagize ati”twakoze inama yo gutegura igikorwa cyo gushakisha imibili yabacu  bishwe 94 muri jenoside yakorewe abatutsi ,ariko Pasiteri Nimuragire Jean Marie Viannry abanza kubyanga.”

akomeza avuga ko imibili y’abatutsi yishwe muri jenoside yaje kuboneka kugeza naho ADEPR ku rwego rw’igihugu yaje kubihamya hagakomeza icyo gikorwa.

Bishop Twagirimana Charles

Avuga kandi ko mu gihe cyo gushyingura batunguwe n’aho Pasiteri Nimuragire Jean Marie Vianney yakumiraga abarokotse jenoside yakorewe abatutsi baje guherekeza imibili y’ayabo,mugihe bo bumvaga kubaherekeza no gushyiraho indabo byari mu nshingano zabo.

Bishop Twagirimana yakomeje avuga ko baje kubangamirwa na Pasiteri Nimuragire kugeza ubwo bandikiye inzego batabaza.

Umwe mubo twaganiriye akanga ko twatangaza amazina ye kubera umutekano we yagize ati”Pasiteri Nimuragire n’umwe mubarokotse jenoside yakorewe abatutsi,ariko twibaza impamvu akora ibikorwa bigayitse bisa nibyabahoze bayobora ADEPR mubihe bya mbere ya jsnoside yakorewe abatutsi.

Yakomeje adutangariza ko ngo impamvu Pasiteri Nimuragire abangamira bangenzi kuko bashinja Pasiteri Sagahutu ukekwaho icyaha cy’uko yakoze jenoside,kongeraho abashinje Rev Nsanzurwimo Joseph nawe wavuzweho icyaha cy’uko yakoze jenoside.

Ibi kandi ngo uyu Rev Nsanzurwimo Joseph ngo yaba agirana isano na Rev Ndayizeye Isai umuvugizi wa ADEPR wayihinduye ay’ifundi igira ibivuzo.

Mugihe abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bayobowe na Bishop Twagirimana Charles bakomeje kutumvikana na Pasiteri Nimuragire no mu bapasiteri ayobora mururembo rwa Nyabisindu ishyamba si ryeru.

Twagerageje gushaka Pasiteri Nimuragire ngo agire icyo adutangariza ntiyatwitaba.

Mukandayisenga

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here