Kampani New Life NT &MV Ltd ishobora gufunga imiryango kubera amakosa ya Mukampfizi Annonciata uyihamo inshingano.

Mukamfizi

Ibyo muri Kampani New Life NT &MV Ltd byakomeje kudogera kubera amakosa akomeje kuyikorwamo.

Iyi Kampani igitangira imirimo yayo yo gukora isuku no gutera indabo no gutunganya ubusitani nk’uko tubikesha amakuru bavuye mu bakozi gukoranye nayo igishingwa, bavuga ko yari iya Mvuyekure francois hamwe na Ntaganira Modeste.

Mukamfizi

Kampani ngo imaze kubona amasoko kugeza naho igiye gukorera mu karere ka Ngoma ,ikanagira abakozi hafi nka 375 byaje guhinduka.

Impinduka zatangiriye ku bibazo byavutse hagati ya Mvuyekure francois n’uwo bayishinganye Ntaganira Modeste.

Amakuru dufitiye gihamya duhabwa na Ntaganira Modeste ngo Mvuyekure francois yaje kuzana umugore we Mukampfizi Annonciata gucunga abakozi muri New Life NT &MV maze ibintu bitangira kuzamba.

Ntaganira ati”Natekereje uko nabanye na Mvuyekure mbona uko tugiye gushwana musaba ko yangurira umugabane wanjye.

Ntaganira akomeza adutangariza ko Mvuyekure yamwishyuye Miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ntaganira ati”Ndishyuza Mvuyekure ideni ringana na miliyoni zirindwi n’ibihumbi maganabili y’amafaranga y’u Rwanda,nkanamwishyuza ideni ry’imodoka yanjye umugore we Mukampfizi yaburishije.

Ntaganira yadutangarije ko afite ikibazo cy’uko atabona Mvuyekure kuko ajya ku biro bya New Life NT &MV akahasanga Mukampfizi akamutuka akanamuteza abakozi.

Aha niho haza ikibazo cy’uko Mukampfizi ayobora Kampani ye afitemo imigabane ariyo Region florwers ,ariko akaba biro yayo yarayisenyeye muri Kampani y’umugabo we.

Bamwe mu bakozi bakoreye New Life NT &MV bakirukanwa bakaba barayandikiye ntibasubizwe harimo umukanishi Valens,harimo umushoferi Muvunyi.Abandi bakozi barimo Mukadafu batanze ikirego muri RIB Umuyobozi wayo Mvuyekure francois aritaba.

Undi ufitanye ikibazo na Mukampfizi Annonciata n’umukozi witwa Cyprien .

mu minsi mike ishije ikinyamakuru muburezi.com cyakoze inkuru igaragaza ibibazo biboneka muri new life, umunyamakuru wacyo aterwa ubwoba ngo nasibe inkuru

Aha turabereka ukuntu Mukampfizi Annonciata yigwizaho umutungo Akarere ka Nyarugenge gahagarariwe na Musafiri Leonidas kakamukingira ikibaba.

Muri iyi yikampani hahembwa abakozi ba balinga abakozi ba New Life N&MV bari mu masezerano n’Akarere,murasangamo nabo Mukampfizi Annonciata akoresha ubu kandi akagumya agahabwa amafaranga n’Akarere ka Nyarugenge.

Umukozi wa New Life NT &MV witwa Rurangwa Viannry ubu ari ku nkeke ashyirwaho na Mukampfizi Annonciata amubwira ngo ajye gushaka ba bakozi birukanywe bagaruke mu kazi,ngo babategetse ko bose bagaruka.

Ikinyamakuru Hanga rw cyagerageje inzira zose ngo Mukampfizi Annonciata atange amakuru arayimana.

Muriy’inkuru murasanga inyandiko zasinyweho na Mukampfizi Annonciata kandi ntaho ahuriye n’iyi Kampani.Inzego bireba cyane Umugenzuzi w’imali ya Leta azabaze ukuntu hahembwa abakozi ba balinga,mugihe amafaranga asohoka buri kwezi.URUTONDE RW”ABAKOZI BAKAGOMYE KUBA BAKORA AMASUKU

Niba umutungo wa Leta unyerezwa byavugwaho abo bireba bakicecekera barumva bizarangira gute?ikinyamakuru Hanga rw kikaba kibaza uzarenganura abakozi barenganijwe na Mukampfizi Annonciata ukungirwa ikibaba.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here