Ngabitsinze Jean Chrysostome Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubuhinzi n’ubworozi arasabwa ubusobanuro ku bikorerwamo.

Ngabitsinze J. Chrysostome Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'Ubuhinzi n'ubworozi [photo archive]

Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira ingufu nyinshi mu mishinga yo kuzamura ubuhunzi n’ubworozi kuko arirwo rwego ruhuriyemo n’abaturage benshi, gusa n’ubwo bimeze bityo haracyarimo amananiza.

Ngabitsinze J. Chrysostome Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubuhinzi n’ubworozi [photo archive].
Amakuru ikinyamakuru muburezi.com cyabashije kumenya kiyakuye mubo cyaganiriye nabo nay’uko Ngabitsinze ariwe ufitemo uruhare.

Abandi twaganiriye badutangarije ko mu gihe Ngabitsinze Jean Chrysostome yari Umudepite ukuriye Komisiyo y’ubukungu ngo yabonaga icyazana impinduka nziza,ngo kikaba arinacyo cyatumye agabirwa uyu mwanya.

Andi makuru dufitiye gihamya n’uko ngo Ngabitsinze kuva yagera muri uriya mwanya muri Ministeri y’Ubuhinzi n’ubworozi imikorere ye yahindutse.

Ubwo twaganiraga nabizerwa bavuga rikijyana bamwe bagenzura Ministeri n’ibigo bya Leta bizishamikiyeho,ariko bakanga ko twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo bagize bati”Ngabitsinze Jean Chrysostome kuva yagabirwa umwanya intego zarahindutse.”

Aha babivuga muri ay’amagambo “bati”nk’ukubu har’umukozi witwa Bisangwa wandikiwe ibaruwa imuhagarika kandi akaba ariwe wabitegetse DG wa RAB Karangwa kugira ngo uwo mukozi ahagarikwe.”

Iy’ikaba imwe mu mpamvu zishobora gutuma imishinga idindira kubera ko abakozi bakorera ku gihunga.

Umuturage akeneye kubona ubuhinzi bwe buba kinyamwuga,umuturage akeneye kubona ubworozi bwe buba kinyamwuga.

Abatanga imyanya ,mukanagenzura uko abayihawe bashyira mu bikorwa inshingano muzatangaze uko byifashe muri Ministeri y’Ubuhinzi n’ubworozi.

Iteka bivugwa ko muri Ministeri zimwe na zimwe usanga hakunze kugaragara imikoranire itari myiza, bikarangira bibaye imwe mu nzira idindiza imihigo iba yahizwe.

Abo bireba nimutabare amazi atararenga inkombe.

Mukandayisenga Julienne

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here