Nyagatare: Bamwe mu abanyeshuri ntibitabiriye ibizamini bisoza amashuri abanza

photo internet
photo internet

mu ibizamini byatangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Nyakanga 2021, byitabirwa n’abanyeshuri bigaga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza.

Inkuru dukesha kigalitoday, Umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe uburezi, Batamuriza Edith, avuga ko mu akarere ka Nyagatare hari hiyandikishije abanyeshuri 11,023.

Icyakora ngo baje kwiyongera kuko hari abanyeshuri 30 bari bariyandikishije mu tundi turere ariko biba ngombwa ko bimukira mu Karere ka Nyagatare bituma umubare ugera ku 11,053.

Avuga ko mu banyeshuri 11,023 bari bariyandikishije mu Karere ka Nyagatare, 121 batabashije gukora ibizamini bisoza amashuri abanza kubera impamvu zitandukanye zirimo no kwanga kubikora.

Ati “Impamvu zo ziratandukanye kuko harimo abimukiye mu tundi turere uyu munsi tutazi aho baherereye, hari uburwayi, uretse ko hari n’abanze gukora ibizamini nkana. Hari abo basangaga mu rugo bakirukanka, yabona umuntu uje iwabo akiruka akigendera.” Mu bimukiye ahandi mu tundi turere bari bariyandikishije mu Karere ka Nyagatare harimo barindwi babashije kumenyekana ko bakoze ibizamini.

Aba banyeshuri bose batangiye ibizami kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Nyakanga 2021,  bazabikora kugeza ku wa 14 Nyakanga 2021.

published by the editorial team, for news or inquire +250783682825

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here