Gatsibo: Ubusambanyi kumukozi ushinzwe uburezi

Kugira ngo umunyamakuru w’Imvaho Nshya abashe gukurikirana iyi nkuru y’ubusambanyi buvugwa ku muyobozi w’ishami rishinzwe uburezi mu Karere ka Gatsibo, byasabye ko yihinduranya rimwe na rimwe akiyita umukozi w’umwe mu mishanga ifasha abanyantege nke.

Ubuhamya buteye agahinda buhera ku bw’umukobwa w’umwangavu witwa Kabasinga Jane (Izina ryahinduwe utuye mu Murenge wa Kabarore. Yize muri G.S Bihinga arangiza amashuri yisumbuye ariko ntiyashobora guhabwa seritifika (Certificate) kubera umwenda yari abereyemo ishuri.

Yaje mu Mujyi wa Kigali gushaka akazi muri imwe mu ikompanyi zicunga umutekano ariko asabwa ibyangombwa, yitabaza Umuyobozi w’Ishami ry’uburezi mu Karere ka Gatsibo kugira ngo abone ibyangombwa yasabwaga.

Uyu mwangavu avuga ko yahamagaye uyu muyobozi bihurirana n’uko na we yari i Kigali amusaba kumusanga muri Hotel. Umwana ngo yamusanze muri hoteli.

Mu kubara iyi nkuru, avuga ko yamusanze yambaye ikabutura. Mu byabaye byose ngo yamusabaga ko yakwambara agakingirizo undi arabyanga birangira amuteye inda.

Nubwo ntawabyishimira ariko uyu muyobozi ngo hagiye gushira imyaka ibiri afasha uwo yeteye inda ndetse n’umwana we, Se umubyara amwitaho.

Umukobwa witwa Tumukunde Ange (Izina ryahinduwe) yamaze umwaka ( mu 2019) ahembwa nk’umwarimu wigisha muri G.S Gakenke mu Murenge wa Kiramuruzi mu gihe ku rundi ruhande yari ashinzwe imyitwarire y’abanyeshuri mu kigo cya Gakoni.

Amakuru Imvaho Nshya yamenye nuko ibyo byagizwemo uruhare n’Umuyobozi w’Ishami ry’uburezi mu Karere ka Gatsibo bikaba bivugwa ko byatewe n’ubushuti bwihariye bari bafitanye, hakiyongeraho ko no mu mpera z’icyumweru yabaga ari kumwe n’uwo muyobozi.

Umuyobozi w’Akarere Gasana Richard yemereye Imvaho Nshya ko Ngamije Ali Hassani, umuyobozi w’ishami ry’uburezi, aherutse guhanirwa gukura umwarimukazi (umukobwa) mu kigo cya Gituza TVT akamushyira mu biro bye nk’Umunyamabanga we.

Amakuru yizewe ni uko mu gihe cy’amezi abiri uwo mukobwa yari yamaze gutwara inda. Gusa nta gihamya igaragaza ko inda yaba yarayitewe n’uyu muyobozi.

Gasana yagize ati “… yamukoresheje mu ishami (unit) kandi ari umukozi w’ikigo … kuba yaramuteye inda nta makuru mbifiteho”.

Hari amakuru Imvaho Nshya yamenye y’umwarimukazi wagize ikibazo mu kazi yakwitabaza Ngamije, akamusaba ko yamusanga kuri Hoteli iherereye mu karere ka Kayonza.

Yagize ati: “Yansabye ko twahurira i Kayonza ntungurwa no kumva ambwira ko namusanga muri hoteli. Nasanze yambaye ikabutura n’isengeri nicara ku ntebe. Yakoresheje komande mbonye ije mpita musiga mu cyumba kubera amakenga nagize y’aho twari turi…”

Ibi byose Umuyobozi w’ishami ry’uburezi avugwaho, arabihakana akavuga ko ari ukumubeshyera. Yagize ati: “Ntabwo ari byo ni ukubeshya”. Iby’umwarimukazi wahembwaga nk’umukozi wa G.S Gakenke, yavuze ko yabanza agahabwa umwanya akabyibuka neza.

Avugwaho ubushuti bwihariye na bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri

Amakuru Imvaho Nshya yamenye, ni uko hari abayobozi b’ibigo by’amashuri bafitanye ubushuti bwihariye n’Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi, ibyo bikagira ingaruka ku miyoborere y’ibyo bigo by’ishuri.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bavugwaho ubwo bushuti, ni umuyobozi uyoboye ikigo k’ishuri giherereye mu Murenge wa Kageyo n’icyo mu Murenge wa Rugarama, muri ibyo bigo hakaba hari umwuka mubi no kwandikirwa amabaruwa asaba ibisobanuro kwa hato na hato ku mukozi wese utumvikana n’umuyobozi we.

Dr Kayiteshonga Yvonne, Umuyobozi w’Ishami ryita ku buzima bwo mu mutwe mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), asobanura ko umuyobozi usambanya abakozi afiteho inshingano bimugiraho ingaruka ubuzima bwe bwose.

Yagize ati: “Ubusambanyi bwangiza umuntu mu mutwe, uretse n’ibyo binangiza mu buzima bwe bwose n’imibereho ye yose. Abo asambanyije bahorana ubwoba bwo gutinya ko umuyobozi we yamwirukana mu kazi cyangwa agahorana n’agahinda gakabije”.

Me Mukashema Marie Louise, Umunyamategeko mu Ihuriro ry’Imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko (LAF), yabwiye Imvaho Nshya ko iyo umuntu yiswe umuyobozi aba atari umuntu usanzwe.

Ati: “Bivuze ko hari imyitwarire aba agomba kuba afite kuko aba agomba kubera intangarugero abaturage n’abandi bantu ayobora”.

Akomeza avuga ko hari imyitwarire itagize icyo itwaye umuyobozi nko kuvuga nabi, kuba ashobora kujya mu kazi yaraye mu kabari n’ibindi, ariko imyitwarire iganisha ku cyaha icyo ari cyo cyose ntikwiye umuyobozi.

Ati: “Ariko hari indi myitwarire ishobora kuganisha ku cyaha nko kuri uyu muyobozi, kuko niba ageze aho kuba yatera umwana inda cyangwa guhoza abakozi be ku nkeke kugira ngo bakorane imibonano mpuzabitsina babone ibyo bemerewe, iyo myitwarire iba yageze ku rundi rwego rwavamo n’icyaha.”

Yavuze ko igikwiye gukurikiraho ari uko aba agomba gukurikiranwa agahanwa n’itegeko bitewe n’icyaha yakoze, “ariko we kubera ko aba ari umuyobozi iyo urukiko rugiye gufata icyemezo rushyiraho ko n’ibihano bishobora kuba bikakaye kubera ko yabikoze nk’umuyobozi kandi akabikorera abo ayobora”.

Ivomo: imvahonshya

Published by editorial team, for News or inquire +250783682825

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here