Abanyeshuri basaga ibihumbi 60 bazasibira.

[Photo internet]

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda, MINEDUC, yabisobanuye kuri uyu wa Mbere tariki 04 Ukwakira 2021, ubwo yatangazaga amanota y’ibizamini byashoje amashuri abanza n’ayisumbuye mu cyiciro cya mbere muri uyu mwaka wa 2021.

 

MINEDUC ivuga ko Mu banyeshuri 251,906 bakoze ikizami gisoza amashuri abanza, abangana na 44,176 bahwanye na 17.5% bazasubira aho bigaga mu mwaka wa gatandatu kuko batatsinze ibyo bizamini.

MINEDUC Ikomeza ivuga ko Mu banyeshuri 121,626 bakoze ikizami gisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, abangana na 16,466 bahwanye na 13.6%. bazasubira aho bigaga mu mwaka wa gatatu kuko batatsinze ibyo bizamini.

Ibi iyi minisiteri ikaba ivuga ko yabishingiye ku mwanzuro w’umwiherero w’abayobozi uherutse, aho hemejwe ko nta munyeshuri uzajya yimurwa atatsinze.

Umwanzuro no:10, mu Imyanzuro y’Umwiherero wa 17 w’Abayobozi wabaye kuva ku itariki ya 16 kugeza ku ya 19 Gashyantare 2020, ugira uti: “ Guhagarika umuco wo kwimura abanyeshuri batatsinze (automatic promotion) hagamijwe kwimakaza ireme ry’uburezi.”

Published by editorial team, for News or inquire +250783682825

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here