Kugabanya imbyaro Bibafasha mu iterambere

ISHUSHO IGARAGAZA UMUBARE W'ABANA BABYAWE N'ABAGORE ICUMI(10) MU MWAKA 2009 NA 2019
ISHUSHO IGARAGAZA UMUBARE W'ABANA BABYAWE N'ABAGORE ICUMI(10) MU MWAKA 2009 NA 2019

Bamwe mubaturage bavuga ko igabanuka ry’abana ku mugore umwe ryatumye habaho iterambere mu nzengo zitandukanye.

Mukeshimana claudine umubyeyi w’abana babiri utuye mu karere ka Kicukiro yagize ati”hambere wasangaga umugore ahora mu kubyara gusa, maze hari igihe wasangaga umuntu afite abana icumi hhhhh…, ubu rero byarahindutse, dore nkanjye mfite abana babiri gusa kandi bituma mbona umwanya wo kubakorera, gukurikirana amashuri yabo n’ibindi.”

Kalisa(amazina yahinduwe kuko atifuje ko dutangaza amazina ye) nawe atuye mukarere ka Kicukiro yatubwiye ko we yafashe umwanzuro wo kutazabyara abana barenze umwe.

Ati:” iwacu twavutse turi barindwi, ariko muri twese uwize amashuri menshi yagarukiye muwa gatanu w’amashuri abanza. Njyewe rero nagize amahirwe ngera i Kigali mbasha kwirwanaho. Ubu mfite umwana umwe kandi sinteganya kubyara undi. Ubu ibintu byose birahenze, amashuri aragoye, kubaho biragoye rero njyewe mbona nzarekera umwana umwe kugira ngo nkomeze mwiteho uko bikwiye.”

Impuguke mu by’ubukungu zemeza ko kugabanuka kw’abana umugore umwe abyara bituma habaho iterambere ngo kuko akenshi iyo umugore abyaye amara igihe adakora imirimo ibyara inyungu.

ubushakashatsi ku buzima n’imibereho y’abaturage (Demographic Health Survey-DHS) bwatangajwe na, NISR, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare  mu Rwanda mu mwaka wa 2010; Bwerekanaga ko muri rusange abagore 10 babyaye abana 55 mumwaka wa 2009. Ni mugihe DHS yatangajwe mu mwaka wa 2019 yerekana ko muri rusange abagore 10 babyaye abana 41 mumwaka wa 2019.

ISHUSHO IGARAGAZA UMUBARE W'ABANA BABYAWE N'ABAGORE ICUMI(10) MU MWAKA 2009 NA 2019
ISHUSHO IGARAGAZA UMUBARE W’ABANA BABYAWE N’ABAGORE ICUMI(10) MU MWAKA 2009 NA 2019

yanditswe na SIBOMANA Ladislas

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here